Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jul 24th, 2012
    Ibikorwa | By Aninta

    Rwanda : Abazakora ibarura muri Rwamagana basabwe kumva ko bagiye mu butumwa bw’igihugu, batagomba kujenjeka

    Rwanda | Abagiye guhugurirwa kuba abakarani b’ibarura

    Abagiye guhugurirwa kuba abakarani b’ibarura

    Abarimu 377 bazabarura mu ibarura rusange rizatangira kuwa 16 kanama 2012, batangiye amahugurwa mu mujyi wa Rwamagana, aho babwiwe ko igikorwa bagiyemo ari gahunda ikomeye y’igihugu, bakaba bazacyitabira kandi bakagikorana umuhate n’umutimanama nk’uwabatumwe mu butumwa bw’igihugu batagomba kujenjeka.

    Aba barimu bategurwa kuba abakarani b’ibarura babwiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere ko kubarobanura mu bandi Banyarwanda bagahabwa uyu murimo ari uko igihugu kibafata nk’intore kandi z’inyangamugayo, zizafasha igihugu mu gutegura igenamigambi nyaryo.

    Aba barimu batangiye amahugurwa azabera mu ishuri ryisumbuye rya Saint Aloys, bakazamara ibyumweru bibiri bahugurwa uko bazakora imirimo iteganyijwe mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire rizakorwa mu gihugu cyose kuva kuwa 16 kugera kuwa 30 kanama.

    Abakarani b’ibarura bazagera muri buri rugo n’ibigo bituwe hose mu gihugu, aho bazakusanya amakuru anyuranye ku mibare y’abaturage n’ibibaranga ndetse n’icyiciro cy’inyubako Abaturarwanda batuyemo.

    Abanyarwanda bose barasabwa kuzakira neza abakarani b’ibarura kandi bakabaha amakuru nyayo kugirango igihugu kizayahereho gitegura igenamigambi ribereye abaturage. Mu gihe cy’ibarura, abantu barasabwa kuzaba bazi neza mu mutwe umubare w’abantu baraye mu ngo zabo mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira kuwa 16 Kanama, ndetse n’abatuye muri izo ngo cyanngwa ibigo ariko bataharaye muri iryo joro.

    Ibindi bizabazwa muri iryo barura abantu bakwiye kwibuka ni ababa barapfuye mu bihe bya vuba kuko iri barura riteganyijwe no kugaragaza uko abantu baramba n’uko bapfa mu gihe runaka. Hazanakorwa kandi ibarura ku nyubako n’uko abantu batuye iwabo muri buri rugo.

    Iri barura rizaba ribaye irya kane rikozwe mu Rwanda, nyuma y’amabarura yabaye mu myaka ya 1978, mu 1991 no mu 2002.

    Iry’uyu mwaka wa 2012 rizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 16. Umuhuzabikorwa w’ibarura ku rwego rw’igihugu, bwana Mutijima Prosper aravuga ko imibare y’ikubitiro izatangazwa mu kwezi k’Ukuboza, imibare ya nyuma nyayo izatangazwa nyuma y’amezi 10.

    Ahishakiye Jean d’Amour

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED