Rwanda | Ngoma: Abazakora mu ibarura rusange ry’abaturage barasabwa ubushishozi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma Muzungu Gerard arasaba abantu bazakora mu ibarura rusange riteganijwe muri uku kwa munani kuzagira ubushishozi n’ubwitonzi muri icyo gikorwa cy’ ingirakamaro.
Ibi Muzungu yabivuze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2012 mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kabare ahatangijwe kumugaragaro amahugurwa y’abazakora mu ibarura rusange ry’abaturage.
Impamvu Muzungu yabasabye kugira ubwitonzi ndetse n’ubushishozi ngo nuko iki gikorwa ari ingirakamaro kandi ko kizaba indorerwamo urwanda ruziboneramo mu byo rumaze kugeraho ndetse imibare izavamo ikazashingirwaho mungamba zizajya zifatwa z’iterambere n’ ibindi.
Uyu muyobozi avuga ko kuba amakuru azashyirwa ku ifishi y’ iabrura aramutse adakoranwe ubushishozi n’ ubwitange byatuma igihugu kidatera imbere kuko ibyakorwa byose byaba bikorwa ku mibare itari yo bityo bikaba byanadindiza iterambere.
Ku ruhade rw’abari bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko mu byukuri batari bazi ko imirimo bahamagariwe gukora ifite akamaro ku buryo bwo hejuru cyane bityo ko koko uwo murimo ukeneye ubushishozi bwinshi ndetse n’ubwitonzi no gukunda igihugu kugirango ntibizabe gukora akazi no guhembwa gusa ahubwo bizabe no gutanga umuganda mu kubaka urwababyaye.
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yagize ati “Njye mbonye bikomeye kuko numvaga byoroshye ariko ndabona akamaro bifite atari ibyo kujenjekera no gukora nta ntego. Uyu murimo urimo gukunda igihugu.â€
Uwatangaga amahugurwa Uzamukunda Judithe nawe yasabye abari mumahugurwa kuzubahiriza amabwiriza abazahabwa ndetse anasobanura akamaro iri barura rifite ku mu turarwanda.
Mu kamaro iri barura rizageza ku banyarwanda ngo harimo ko rizagaragaza imibereho y’ abaturarwanda bityo ibivuyemo bikaba aribyo bizajya bishingirwaho mu kugena gahunda zitandukanye za leta.
Aha yatanze urugero kuri gahunda zizajya zigenerwa ibyiciro byihariye bitandukanye by’abanyarwanda (nk’abamugaye, abatishoboye) byose bityo bibe nk’ubuvugizi kuri bo. Ngo bizajya bishingirwa ku mibare izava muri iri barura.
Iri barura rizatangira tariki ya 08 Nyakanga 2012, rirangire kuya 30 Nyakanga 2012. Bimwe mubyo rigamije ni ukumenya umubare nyakuri w’abaturarwanda, imiturire n’imibereho yabo. Byitezwe ko iri barura rizagaragaza umuvuduko n’ubwiyongere bw’ abaturage, n’ibindi.
Ibarura rusange ubundi ngo ryakagombye kuba nyuma ya buri myaka icumi ariko ngo siko byagenze mu Rwanda mu minsi yashize kubera impamvu zitandukanye zirimo na Genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibarura rusange rya mbere mu Rwanda ryabaye mu 1978, irya kabili riba mu 1991 naho iryagatatu rikaba rigiye kuba mu 2012.
Iri barura rizarangira ritwaye akayabo ka miliyari 16,566,302,932. Abari guhugurirwa kuri site ya GS Kabare bagera kuri 359.