Rwanda : Ba Local Defence bakuye isomo kuri Jenoside ubwo basuraga urwibutso rwa Nyamata
Ba Local Defence Force bakorera mu karere ka Bugesera baratangaza ko bakuye isomo rikomeye ku mateka yaranze Jenoside mu Rwanda mu 1994. Iryo somo ngo rizatuma basobanurira abo bacungira umutekano ububi bwa Jenoside kandi baharanire ko itazasubira ukundi.
Ba Local Defence  127  babitangaje ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera, aho bakoze urugendo rutuje rwambukiranyije umujyi wa Nyamata rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, aho basuye urwo rwibutso, bagasobanurirwa amateka yaranze jenoside yakorewe i Nyamata, maze bunamira banashyira indabo ku mva z’abahashyinguye.
Rutagengwa Emmanuel, umuyobozi wa Local Defence  mu karere ka Bugesera, avuga ko gukora urwo rugendo rutuje no gusura urwibutso rwa Jenoside ari ukugira ngo nk’abashinzwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo bahafatire isomo ryo kwamagana ibikorwa abagombaga kurengera ikiremwamuntu bakoze ubwo bateshukaga ku nshingano zabo.
Yagize ati “nk’abantu dushinzwe umutekano, twashatse kugira ngo twifatanye n’abandi Banyarwanda, kugira ngo twamagane abishe inzirakarengane, turebe ibyo bakoze tutazabigwamoâ€.
Nyuma yo kubona ubugome bwakozwe ngo bagiye gufasha abaturage kurushaho kumva ububi bwa Jenoside no gufasha abandi kubaha uburenganzira bwa muntu nk’uko byemezwa na Nyamaswa Pierre Claver ukorera mu murenge wa Kamabuye, akaba umwe mu baje gusura urwo rwibutso rwa Nyamata.
Ati “Isomo nkuye aha, mbonye neza ibyahabaye, ngiye kubisobanurira abandi ndetse nabo bazaze basure uru rwibutso, ariko ngiye kurushaho kumva uburenganzira bwa muntu, ko afite uburenganzira bwo kubaho ari na bwo bw’ibanze.â€
Kiriziya ya Nyamata niyo yahinduwemo urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, Abatutsi bagera ku 45,306 bahiciwe mu 1994, bakaba bari barahahungiye bahizeye kuharokokera.