Rwanda : MINICOM ifite gahunda yo gushyiraho kontwari z’ibicuruzwa byo mu Rwanda mu mahanga
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ifite gahunda yo gushyiraho ububiko hirya no hino mu mahanga mu rwego rwo kubika ibicuruzwa by’abacuruzi b’Abanyarwanda bohereza hanze, mu rwego rwo kubafasha kohereza ibicuruzwa hanze bitabagoye.
Nyuma y’imurikagurisha Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yateguye muri Gabon, aho amakompanyi agera kuri 35 yari yaryitabiriye yashoboye kumenyekanisha ibikorwa byayo bikanakundwa, bwari n’uburyo bwo kureba zimwe mu mbogamizi zirimo.
Mu mbogamizi zagaragaye ni nk’uburyo bwo kugeza ibintu mu bihugu byifuza ibikomoka mu Rwanda, aho hari umushinga wo gushyiraho za kontwari abifuza ibicuruzwa bitunganyirizwa mu Rwanda bajya basangaho, nk’uko bitangazwa na Minisitiri Fracois Kanimba.
Agira ati: “Hari umushinga dufatanyije na Banki y’Isi wo gushyiraho za kontwari z’ubucuruzi, ugamije gukemura ibibazo by’ubuhahirane n’ibindi bihugu. Bimwe mu bizajya bihakorerwa ni serivisi zitandukanye zo mu Rwanda n’ububiko ku buryo hagize uwifuza kurangura ari mu mahanga yabihasangaâ€.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 23/07/2012, Minisitiri Kaniba yavuze ko uwo mushinga washyizweho kubera ahanini u Rwanda rudakora ku nyanja, bikagora abifuza kubona ibikorerwa mu Rwanda.
Gusa yongeyeho ko abikorera aribo bazaba bafite uruhare runini mu kuwushyira mu bikorwa kuko ari umushinga ubyara inyungu. Minisiteri ikazabahuza ikanabavugira kuri za Guverinoma z’ibihugu bazifuza gushyiramo izo kontwari.
Iryo murikagurisha bavuyemo guhera tariki 06 kugeza 08/07/2012, bashoboye guhanahana gahunda n’abaturage n’abacuruzi bo muri Libreville, gusa baracyafite ikibazo cyo kubagezaho ibyo bicuruzwa.
Wasangaga igiciro bagurishagaho igicuruzwa cyo mu Rwanda, cyarabaga kikubye inshuro zigera kuri enye icyo basanzwe bakigurishaho mu Rwanda, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bacuruzi bitabiriye iri murikagurisha.
Kuri iyi nshuro MINICOM yari yibanze ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bihagaragarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB). Urugaga rw’Abikorera nirwo rwari rushinzwe kuvugana n’abifuzaga kumurika ibikorwa byabo.