Gisagara : habereye inama ku bijyanye n’imisoro n’amahoro muri aka kerere.
Tariki ya 8 Ukuboza 2011 ku karere ka Gisagara habereye inama ku bijyanye n’itangwa ry’imisoro n’amahoro inama yayobowe n’umuyobozi w’aka karere Leandre Karekezi, yahuje kandi abayobozi b’imirenge n’abashinzwe imisoro n’amahoro muri buri murenge (Percepteurs).
Muri iyi nama umuyobozi w’akarere yagarutse ku kibazo cy’uko imisoro yinjira nabi bigaragara ko aba basoresha badakora akazi kabo uko bikwiye bityo bikaba bikomeza gushyirisha mu myenda akarere kuko ntacyo kinjiza.
Karekezi Leandre umuyobozi yavuze kandi ko hagomba gukorwa gahunda ngenderwaho nshyashya izanashingira ku myenda bafite kugirango ikibazo cyawo kiveho.
Aba basoresha bagiye bagaragaza ibibazo bahura nabyo mu duce bakoreramo birimo ko hari abantu batitabira gutanga iyi misoro, hemezwa ko bagomba gukaza ibihano bigenewe abatitabira gahunda za Leta zibareba, kandi bakajya bacibwa amande.
Ubuyobozi bwasabye kandi abashinzwe imisoro n’amahoro ko bakoresha imbaraga zose zishoboka kugirango bagere ku muhigo. Bakaba basaba ko aba bashinzwe imisoro bajya baha abaturage ibisobanuro bihagije kugirango hatagira uvuga ko atasobanukiwe na gahunda ari guhamagarirwa.
Babashishikarije kandi gukorana na ba rwiyemeza mirimo bashinzwe imisoro n’amahoro kugirango gahunda irusheho gutungana.
Gahunda yemejwe mu gusoza iyi nama ni uko aba basoresha bazajya bahembwa 10% y’ayo binjije.
Clarisse Umuhire