Rwanda | Kamonyi : Abazakora ibarura barakorera amahugurwa mu bigo bibiri
Aya mahugurwa arabera ku ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Ruyenzi (ISETAR) no ku ishuri ryisumbuye ry’ababyeyi ry’i Musambira (ECOSE). Amahugurwa akazamara igihe cy’ibyumweru bibiri.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, abahugurwa bageze ku bigo bahugurirwaho ku itariki 22/7/2012, bahabwa ibikoresho, berekwa icumbi n’amashuri bazigiramo; amahugurwa nyirizina atangira ku itariki 23/7/2012.
Mu karere ka Kamonyi, amahugurwa arabera ku bigo bibiri . Ku ishuri rya ISETAR harahugurirwa abarezi 293 baturutse mu mirenge Runda, Rugarika, Kayumbu, Ngamba, Karama, na Rukoma.
Naho mu ishuri ryisumbuye rya ECOSE, hahuriye abagera kuri 330 baturutse muri Musambira, Nyarubaka, Nyamiyaga, Mugina, Kayenzi na Gacurabwenge.
Aya mahugurwa arategura ibarura rusange rya 4 ry’abaturage, rizaba tariki 16/7/2012 kugeza tariki 30/7/2012.
Ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire, riteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika nº 02/01 ryo kuwa 07/02/2011 n’irya Minisitiri w’Intebe nº 001/12/10/TC ryo kuwa 19/01/2012, rigena imitere, abagize amashami ya komisiyo y’igihugu y’ibarura rusange, inshingano n’imikorere ya yo, rikanagena inzego z’imiyoborere, imitunganyirize y’imirimo ya tekiniki na gahunda ngenderwaho mu ibarura rusange.
Â