Rwanda : U Rwanda rwatangije ishuri rikuru rya Gisirikare
U Rwanda rumaze gutangiza ishuri rikuru rya Gisirikare Rwanda Defense Force Command and Staff College rizajya ryakira abasirikare bari mu rwego rwa Majoro kugera kuri Colonel rikaba risimbuye ishuri rya gisirikare risanzwe ritanga amahugurwa yagisirikare y’igihe gito.
Perezida Kagame atangiza Rwanda Defense Force Command and Staff College ryubatswe Nyakinama mu karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru yatangaje ko ari intambwe igisirikare cy’u Rwanda giteye kandi igomba gushaka ibisubizo ku Rwanda n’akarere kuko rizigirwamo n’abasirikare bo mu Rwanda hamwe n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yasabye abazaryigamo kwiga kwishakira ibisubizo cyane cyane kubirebana n’umutekano wo shingiro ry’iterambere, atangaza ko kugira ubumenyi aribyiza ariko iyo bushoboye kugirira abantu akamaro birushaho, asaba abazaryigamo gukoresha neza ubumenyi rizabagezaho cyane ko byinshi bizibanda ku masomo ya gisirikare ariko hagatangwa n’andi masomo yakoreshwa mu iterambere. Perezida Kagame yongeye  kugaragaza ko u Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara ibera muburasirazuba bwa Congo nubwo imiryango mpuzamahanga yakomeje kubyemeza.
Perezida Kagame akaba ashima intambwe igisirikare cy’u Rwanda kimaze gutera ariko akavuga ko abanyarwanda bazi ibibazo byabo kandi nubu bagishakira ibisubizo, ntampamvu yatuma bagira uruhare mu ntambara ibera muburasirazuba bwa Congo. Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kwiyubaka no kugeza kubanyarwanda iterambere.
Ishuri rikuru rya Gisirikare Rwanda Defense Force Command and Staff College ritangiye ngo rizita kkukwigisha amasomo ya gisirikare ariko ryitaye ku mateka y’igisirikare cyaranze u Rwanda kuva mu mateka yarwo nkuko Lt Colonel Gatete karuranga umuyobozi muri iri shuri yabitangarije itangazamakuru, avuga ko kuryigishirizamo abasirikare b’u Rwanda bihendutse kurusha uko u Rwanda rwohereza abasirikare kwigira hanze byari bihenze inshuro zigera kuri 5.
Iri shuri ritangiranye abanyeshuri 46, abanyeshuri bazajya baryigamo biteganyijwe ko bazajya barimaramo ibyumweru 26 abazaryigamo bakazashobora gukora ubushakashatsi butandukanye kandi bakarirangizamo bafite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cya Masters kandi rikaba rifite isomero rikoresha ikoranabuhanga mukongera ubumenyi.
Ishuri ryari risanzwe ryigirwagamo n’abasirikare bafite amapeti ya Lietenant kugera kuri Captain.