Rwanda : Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa guhiga imihigo mike ariko ifite ireme
Guverneri w’intara y’amajyarguru arasaba abayobozi b’uturere two muri iyo ntara guhiga imihigo ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rurimo mu guteza imbere abaturage bakava mu bukene mu buryo bugaragara.
Tariki ya 24/07/2012 ubwo Guverineri Bosenibamwe Aimé yagiranaga inama n’abayobozi b’uturere batandukanye bo mu ntara y’amjyaruguru mu rwego rwo kwiga ku mihigo y’umwaka 2012-2013 yavuze ko uturere tugomba guhiga imihigo iramba kandi izana impinduka mu mibereho y’abaturage.
Nubwo iyo mihigo yaba itarangira mu mwaka yagenewe kurangiraho ariko bikagaragara ko n’ubwo itarangiye, itanga ishusho y’ibikenewe gukorwa mu myaka iri imbere kugira ngo urangire kandi ufitiye akamaro abaturage mu buryo burambye nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabisabye.
Akomeza avuga ko u Rwanda rugana muri “vision 202†ndetse no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho abaturage benshi bashoboka bagomba kuva mu bukene. Bisobanura ko intara y’amajyaruguru, iza ku isonga mu kurwanya ubukene, igomba gukora iyo bwabaga igaharanira ko ibyo bigerwa ho.
Agira ati “…niyo mpamvu dushaka ngo imihigo yacu mu by’ukuri ibe ituganisha kugera kuri izo ntego. Imihigo duhiga ahangaha ibe idufasha gutanga umusanzu ukwiriye mu byo u Rwanda rwiyemeje kugera hoâ€.
Guverineri Bosenibamwe Aimé atangaza ibyo mu gihe hari bamwe mu bayobozi bahigaga ariko ugasanga imihigo yabo ntabwo igize icyo ihindura mu iterambere ry’abaturage mu buryo bugaragara.
Yongera ho ko ku kugira ngo iyo mihigo ifite ireme ibashe gushyirwa mu bikorwa bisaba gutegurwa igihe kirekire kandi n’inzego zose. Abayobozi b’uturere two mu ntara y’amajyaruguru baka basabwa kuzahita mo imihogo bize ho neza kugira ngo itazabananira ugasanga batangiye guhimba, babeshya abanyarwanda.