Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 26th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Nyamasheke: RGB yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kwimakaza imiyoborere myiza.

    RGB yasabye abayobozi b’inzego

    Imiyoborere myiza si umwihariko w’abayobozi, ni ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage. Aya ni amagambo yakunze kugarukwaho mu biganiro byahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Nyamasheke barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagaragriye Inama Njyanama z’Imirenge n’Akarere, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ku giti cyabo ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ku itariki ya 24 Nyakanga 2012.

    RWEGO Albert waje ahagarariye Transparency Rwanda, yavuze ko abasaba serivisi bose bangana bityo bakaba bagomba kwakirwa kimwe. Abayobozi bose bagomba gukorera mu mucyo, abikorera ndetse n’abaturage nabo bakagira uruhare mu gutuma inzego bakorana na zo zikorera mu mucyo.  Ibi ngo bizatuma babasha gutanga serivisi nziza no gukoresha neza umutungo wa Leta.

    Abitabiriye ibiganiro kandi basabwe kurangwa n’imikorere ndetse n’imikoranire myiza nk’uko byavuzwe na Ruburika Antoine, ukuriye ishami ry’imiyobore myiza muri RGB. Yaboneyeho gusaba abari aho kurushaho gukorera hamwe, gutanga amakuru no kumenyakanisha ibakozwe. Ibyo bizatuma amategeko yubahirizwa nk’uko bigaragara mu nkingi 8 z’imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe, abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, bicungire umutekano, ruswa n’akarengane bicike.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles yashimiye RGB ku biganiro by’ingirakamaro bagejejweho kuko bizabafasha kurangiza neza inshingano bafite mu nzego barimo. Ibiganiro bitandukanye byatanzwe bikaba byari bishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imiyoborere myiza mu Rwanda.

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED