Rwanda | Gakenke: Ubudehe bwakuye abaturage bo mu mudugudu wa Karambi mu bukene
Gahunda y’ubudehe yateje imbere abaturage batuye umudugudu wa Karambi, akagari ka Kageyo mu murenge wa Rushashi aho yabafashije kwigurira urusyo, kurihirira abana batandatu bakarangiza, koroza abaturage ihene zirenga ijana, gukurura umuriro no guha abaturage 150 amasuka yo guhinga.
Aba baturage bahawe amasuka yavuye mu gikorwa bagezeho kubera amafaranga bahawe muri gahunda y’ubudehe akagurwa urusyo (icyuma gisya). Uru rusyo rwinjiriza abaturage amafaranga angana n’ibihumbi 50 by’inyungu buri kwezi yakoreshejwe kugurwa ayo masuka kugira ngo amafaranga yabo abagereho bose.
Gahunda y’ubudehe igitangira ku ikubitiro, umudugudu wa Karambi wahawe amafaranga ibihumbi 655.  Amafaranga agera ku bihumbi 300 yahise agurizwa abaturage bari bafite ikibazo cyo kurihirira abana babo kuko ubujiji ari yo ntandaro y’ubukene. Abaturage bafashe  kandi agera ku 245.000frw agurwamo ihene 25 zihabwa abakene nyakujya batabashaga kubona ifumbire mu gihe andi asigaye agera ku bihumbi 110  agurwamo inka ebyiri zihabwa abo babonaga ko ari abahanya.
Ihene baguze zigera kuri 25 bagaragaza ko zororotse zirengaho gato 100. Abagurijwe amafaranga yo kurihira abana babo, nibo bahawe ihene zororotse kugira ngo nizibyara, bagire ubushobozi bwo kwishyura amafaranga bagurijwe. Izo hene bahawe zafashije abagurijwe mu budehe kwishyura amafaranga yose neza.
Leta yongeye guha umudugudu wa Karambi amafaranga y’icyiciro cya kabiri cy’ubudehe agera ku bihumbi 600.
Umudugudu wa karambi wagize amahirwe yo gutsinda amarushanwa y’ubudehe mu gihugu yekugana amafaranga ibihumbi 800. Aya mafaranga hamwe n’ay’icyiciro cya kabiri bayaguzemo urusyo baba bakemuye ikibazo cy’abaturage baburaga aho bashesha imyaka yabo kandi rubinjiriza n’amafaranga.
Urusyo rumaze kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 800 bagiye kongeraho inkunga y’abaturage bakazana umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu wa Karambi.
Â