Subscribe by rss
    Monday 25 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 27th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda : “Utazi gukorera make ngo ayacunge na menshi ntiyayacunga” – Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

    Ubwo guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari yasuraga ahakorerwa amaterasi y’indinganire mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza tariki 25/07/2012,  yasize asabye abaturage bo muri ako gace kimwe n’abandi baturage baje kuhashakira imirimo baturutse mu tundi turere tw’igihugu kumenya gucunga neza amafaranga bahembwa birinda kuyasesagura.

    Mu kiganiro guverineri w’intara y’amajyepfo AlphonseMunyantwari yagiranye nabo baturage cyibanze ku kubagira inama y’uburyo bashobora gucunga amafaranga bahembwa ndetse akanabagirira akamaro.

    Abaturage bumvishe inama bagiriwe na guverineri Munyantwari Alphonse bashishikaye

    Abaturage bumvishe inama bagiriwe na guverineri Munyantwari Alphonse bashishikaye

    Bumwe mu buryo abo baturage bakoresha kugira ngo biteze imbere nk’uko babigiriwemo inama na Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’amajyepfo ni ugucunga amafaranga bahembwa birinda kuyarira kuyamara ngo ni uko ari make.

    Muri abo baturage hari abatangira akazi kabo saa moya za mu gitondo bataha saa sita z’amanywa bagahembwa 1000 ariyo sbita simple n’abandi biganjemo urubyiruko bagifite ingufu bataha saa kumi bagahembwa 2000 aribyo bita double mu mvugo yabo.

    Ku bwe Guverineri w’intara y’amajyepfo asanga nta mafaranga make abaho ahubwo biterwa n’uburyo umuntu yayakoresheje. Yabivuze muri aya magambo: “ Umuntu utazi gukorera amafaranga make ngo ayacunge neza na menshi ntiyayacunga”

    Yakomeje avuga ko  nk’urugero umuntu ukorera umushahara w’ukwezi igihe yahembwe agomba kugira ayo yikenuza ariko akagira n’andi mafaranga yizigamira kugira ngo ashobore kumugoboka mu ngorane zitandukanye zamuzaho zitunguranye.

    Muri mwe ntihakagire ujya guhembwa kuri banki cyangwa ku kigo cy’imali iciriritse ngo asabe ko amafaranga ari konti ye yose bayamuha. Mu mvugo ya guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwari yagize ati: “ Kujya guhembwa kuri banki uti mumpe ariho yose wataha ukayatsinda mu kabari nta terambere ushobora kugeraho kuko uba urimo kurya utibaza uko ejo bizamera”

    Guverineri w’amajyepfo y’u Rwanda yabwiye abo baturage bo mu murenge wa Rwabicuma yasanze mu materasi y’indinganire bakorera amafaranga ko niba umuntu ahembwa amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi nibura agomba kwikenuza mu bihumbi 15 ariko akagira nk’ibihumbi 5 bisigara by’ubwizigame kugira ngo yose atayarira kuyamaraho nk’umuntu udafite icyererekezo cy’iterambere.

    Inama guverineri Munyentwari Alphonse agira abo abaturage hari bamwe muri bo barangije kuyigira iyabo bakarya banizigamira ku buryo bamaze kwigurira amasambu, inka kimwe no kuvugurura inzu zo kubamamo bahozemo zidasobanutse nk’uko Nkurunziza Philbert umuhuzabikorwa w’umushinga wa LWH ukoresha abo baturage mu materasi y’indinganire abihamya kimwe na bamwe muri abo  babibwiye umuyobozi w’’intara.

    Bizimana Bernard ni umwe muri abo baturage avuga ko amafaranga avuna muri uwo mushinga yamuteje imbere ati “ Ntawashidikanya ko uyu mushinga wadufashije kuko uraduhemba kandi n’amaterasi y’indinganire twakoze nitwe tuyabyaza umusaruro duhingamo ibihingwa bitandukanye”

    Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma bakora mu materasi y’indanganire banagaragarije guverineri w’intara y’amajyepfo mu ndirimbo bamuririmbiye ko intego y’umushinga wa LWH yagezweho kuko bamwe muri bo ubafasha kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.

    Abaturage baririmbira guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwari ko bihaje mu biribwa babikesha umushinga LWH - MINAGRI

    Abaturage baririmbira guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwari ko bihaje mu biribwa babikesha umushinga LWH - MINAGRI

    Uyu mushinga wa LWH ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Nyanza uhafite abaturage bagera ku bihumbi 2500 ukoresha mu materasi y’indinganire kandi urateganya no kubongera bakagera ku bihumbi 6 kugira ngo ibikorwa byawo birusheho kwihutishwa.

     

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED