Rwanda : Bazahera ku mateka babonye i Ntarama bigishe abandi
Abakozi n’abayobozi basobanurirwa amateka ya Jenoside yabereye i Ntarama
Abakozi n’abayobozi mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera kugira ngo bigire ku mateka ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abo bayobozi bavuze ko bagiye kurushaho gusobanurira abo bayobora amateka yabaye mu Rwanda kugira ngo yumvikane neza hagamijwe guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.
Ubwo basuraga urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, abo bayobozi basobanuriwe amateka yaranze akarere ka Bugesera n’umurenge wa Ntarama by’umwihariko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ushinzwe urwibutso rwa Ntarama yabasobanuriye ko ayo mateka agaragaza ko mbere ya Jenoside mu Bugesera hari haratujwe abatutsi bavanwe mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, kubera urwango bari bafitiwe n’abakoroni ndetse n’ubutegetsi bwakurikiye ubukoloni, kugira ngo bazahicirwe n’isazi ya tsétsé cyangwa inyamaswa z’inkazi byahabaga, dore ko kari agace k’amashyamba y’inzitane, kandi kazengurutswe n’imigezi minini.
Ku itariki ya 07 Mata 1994, ngo Jenoside yahise itangira kuko abicanyi bari barabitojwe, ari na yo yatumye muri Ntarama honyine hagwa abatutsi benshi, haba mu rufunzo rukikije Ntarama, mu migezi y’Akanyaru n’Akagera, ndetse no ku rusengero rwa sentrali ya Ntarama ari na rwo rwahinduwemo urwibutso rwa Jenoside. Aho, ngo hari harahungiye abatutsi benshi bizeye kuzaharokokera, kuko mu myemerere yabo bizeraga ko kwicira mu kiriziya bizira.
Gusura uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ngo bibasigiye amasomo akomeye bazigishirizaho abandi bahagarariye, kandi bikabavana urujijo ku batarumva uko Jenoside yateguwe, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga Kalisa Justin yagize ati “tugiye gusobanurira abo tuyobora, ibyo na twe twiboneye nk’amateka, ibyo bavuga ngo jenoside yatewe n’urupfu rw’uwari umukuru w’igihugu, tugiye kubabwira ko atari byo, kuko n’inaha jenoside yari yaratangiye kera cyane.â€
Nyuma yo gusura urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, abo bayobozi bateye urwo rwibutso inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 mu kurufasha gutunganya imirimo ihakorerwa.