Nyamasheke: Abaturage barasabwa uruhare mu gucunga umutekano
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyamasheke, Major Murindwa Jean Paul, arasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu ngo kuko ahanini aribo umutekano muke ugiraho ingaruka kandi ari nabo bagira uruhare mu kuwuhungabanya.
Ibi yabitangarije abaturage b’imirenge ya Kanjongo, Kagano, Bushekeri, Rangiro na Cyato muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Major Murindwa yongeyeho ko umutekano utareba abasirikari n’abapolisi gusa, ahubwo abaturage bagakwiye gufata iya mbere mu kuwubungabunga.
Major Murindwa yagize ati: “ibikorwa byinshi bibera mu ngo kandi bikagira ingaruka ku baturage.â€
Muri rusange, ngo ibihungabanya umutekano mu Rwanda ni ibisasu biterwa, ibiyobyabwenge, ubujiji, uburaya, ihohoterwa ndetse n’ibindi.
Kubwa Major Murindwa, ngo izi mpamvu zose zifite aho zihurira kuko usanga ibisasu biterwa n’abantu b’injiji bashukwa n’abafite inyungu zabo bwite kandi usanga muri bo harimo abanywa ibiyobyabwenge.
Uhagarariye ingabo mu karere ka Nyamasheke arasaba abaturage bose guharanira ko abana bose bagana ishuri bityo bwa bujiji buhungabanya umutekano bagatandukana nabwo.
Arasaba kandi abaturage kudaterera agati mu ryinyo ngo barebere ibikorwa bibi bihungabanya umutekano kuko ingaruka aribo zigeraho mbere.
Abaturage ngo basabwa gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano, bakarwanya ibiyobyabwenge, ndetse no kubahiriza gahunda za leta.