Rwanda : Mu Ntara y’i Burengerazuba haracyakenewe imbaraga nyinshi muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Kabahizi Céléstin yasabye abayobozi b’uturere twa Karongi na Ngororero kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kugira uruhare muri gahunda yo gutura mu midugudu kubera ko utwo turere twombi ni two tuza kumwanya wa nyuma mu mibare y’abamaze gutuzwamu midugudu.
Ibi guverineri Kabahizi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iyo nama yabareye ku cyicaro cy’Intara, yari iri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo gahunda yo gutuza mu midugudu (2012-2013) abatuye mu byaro yihutishwe. Inama y’igihugu ishinzwe kuyobora gahunda yo kwihutisha gutuza mu midugudu iyobowe na Major General Jack Musemakweli yagaragaje ko Intara y’i Burengerazuba ifite uturere tukiri inyuma cyane mu gutuza abantu mu midugudu. Utwo turere ni Karongi ifite ikigereranyo cya 39.2% (ku ngo 55.011, 21562 ni zo ziri mu midugudu,) na Ngororero ifite 47,5% (ku ngo 75977, 36.096 ni zo ziri mu midugudu).
Aha guverineri w’Intara Kabahizi Céléstin yavuze ko ikibazo gihari atari imiterere y’Intara nk’uko bikunze kuvugwa ahubwo ari imbaraga nke zidashyirwa mu kubikangurira abaturage. Bwana Kabahizi akaba asanga n’uruhare rw’itangazamakuru rukenewe kandi n’inama ikaba yabifasheho nk’imwe mu myanzuro n’ingamba mu kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu. Ni byo Guverineri Kabahizi asobanura:
“Ibintu byo kunoza imiturire ni uruhare rw’abaturage. Nk’uko twakoze muri nyakatsi n’ubu ni ko dushaka gukora. Ariko hano byumvikane neza hari igihe byabaga ngombwa ko abantu bahabwa amabati, ntago ariko bimeze. Muri gahunda y’imidugudu ni abantu bagomba kwimuka bajya mu midugudu, yamaze gukatwa, nta nzu nshyashya igomba kubakwa ahantu hatari umudugudu, nta nzu igomba kuvugururwa, ndetse na babandi bari mu kabande kugira ngo bazabashe kugerwaho n’ibikorwa remezo. Kugeza ubu mu Ntara y’i Burengerazuba tugeze kuri 61% kandi nibura ku rwego rw’igihugu nabyo twifuza ko umwaka utaha byaba bigeze kuri 75%, turi kuri 68% murumva rero turacyari kure, ndetse ntitwatinya no kubivuga hari uturere tumwe na tumwe mwazegera nk’abanyamakuru mukadufasha kugira ngo abaturage babyumve kandi babyitabire, usanga bakiri no hasi ya 50%â€
Kugeza ubu mu Ntara y’ i Burengerazuba habarurwa ingo zigera ku 463,110 ziri mu gice cy’icyaro. Kuri izo ngo, izigera ku 287,172 ni ukuvuga 62% ziri mu gice cy’icyaro zibarizwa ahemejwe imidugudu. Dore uko uturere tw’Intara y’i Burengerazuba dukurikirana mu gutuza abantu mu midugudu:
Rubavu: Ingo zose: 48567, iziri mu midugudu: 37872 (78%)
Nyabihu : Ingo zose : 63055, iziri mu midugudu: 45734 (72,5%)
Rutsiro: Ingo zose: 67564, iziri mu midugudu: 46158 (68,3%)
Nyamasheke: Ingo zose: 80865, iziri mu midugudu: 45140 (55.8%)
Ngororero: Ingo zose: 75977, iziri mu midugudu: 36096 (47,5%)
Rusizi: Ingo zose: 73702 iziri mu midugudu: 53610 (72.7%)
Karongi: Ingo zose: 55011 iziri mu midugudu: 21562 (39,2%)