Rwanda | Nyagatare: Abaturage barishimira kwegerezwa itorero ku rwego rw’umudugudu
Abaturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, mu kiganiro cyahuje ukuriye iterero mu karere n’abaturage bari biganjemo abayobozi b’ubutugari n’abayobozi b’imidugudu kuri uyu wa 31 Nyakanga 2012, batangaje ko bishimiye gahunda yo kubegereza itorero ku rwego rw’umudugudu kuko ngo bituma barushaho kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa.
Mucunguramfizi John, umwe mu bari bitabiriye icyo kiganiro avuga ko kumanura itorero mu midugudu ari ukongerera agaciro umuturage. Yagize ati “Biduha ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byacu kandi bikanimakaza imibanire myiza n’umuco w’ubupfura.â€
Rwaka Nicolas, umuyobozi w’itorero ry’akarere ka Nyagatare, we avuga ko icyo gikorwa ari indi ntabwe u Rwanda ruteye muri politique yo kwegereza abaturage ubuyobozi no kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa. Rwaka ati “Uyu ni umuyoboro ugiye kunyuzwamo ubushobozi bwo gutuma abaturage n’abayobozi ku mudugudu boroherwa mu kwesa imihigo yabo.â€
Akomeza avuga ko inyigisho zizajya zitangwa mu itorero mu midugudu zateguwe neza kandi ngo n’ahazakenerwa ubushobozi bwisumbuyeho na bwo buzatangwa kuko ngo biri muri gahunda. Rwaka avuga kandi ko bizatuma Abanyarwanda bose bashobora kwibona mu bikorwa by’itorero.
Usibye kuba itorero rimanuwe ku rwego rw’umudugudu ngo iyi gahunda izanagera mu mashuri no mu zindi nzego zinyuranye z’imirimo aho haba abana, urubyiruko ndetse n’abakuru bazajya bahabwa inyigisho ku ndangagaciro zibabereye kandi zibafasha gukunda igihugu.