Rwanda | Gakenke: Gahunda yo guhuza ubutaka igiye kongerwamo imbaraga zidasanzwe
Umuyobozi w’akarere ka gakenke, Nzamwita Deogratias atangaza ko gahunda yo guhuza ubutaka n’imiturire igiye guhagurukira n’inzego zinyuranye zikorera mu karere nk’uko guca nyakatsi byakozwe.
Ibi Nzamwita yabitangaje mu nama y’ubuhinzi yabaye kuri uyu wa 31/07/2012 yari igamije gutegura ibihembwe bibiri by’ihinga bya 2013.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bitandukanye mu buhinzi basabwe kongera imbaraga mu guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyije mu karere ari byo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, ingano n’imyumbati.
Mu bihembwe bibiri bw’ihinga hazahuzwa ibigori ku buso bwa hegitare 15.200, ibishyimbo ku buso bwa hegitare 19.000, ingano hegitare 443, ibirayi hegitare zirenga 1100 n’inanasi ku buso bwa hegitare 150.
Ku gihingwa cy’ibirayi, umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi, Hagenimana Denys asanga ubuso basabwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) guhingaho ibirayi badashora kubugezaho bakurikije imirenge yera ibirayi.
Umuyobozi w’akarere avuga ko ubuhinzi ari inkingi y’iterambere ry’abaturage, bityo hakaba hakwiye impinduka bugakorwa ku buryo bugezweho bitandukanye n’uko abakurambere babukoraga kugira ngo abaturage bubagirire akamaro. Aha, yibukije ko abahinzi bagomba gukangurirwa gukoresha ifumbire n’imiti mu rwego rwo kongera umusaruro.