Rwanda | Intara y’Amajyepfo irishimira uko gahunda ya Bye bye Nyakatsi yagenze
Augustin Kampayana, umuyobozi ushinzwe imiturire y’icyaro arishimira ko intara y’amajyepfo itigeze ihishira inzu za nyakatsi zari ziyirimo ubwo igihugu cyose cyahagurukiraga kuzirwanya muri gahunda yacyo yiswe “ Bye bye Nyakatsiâ€
Ibi yabivuze tariki 31/07/2012 mu karere ka Nyanza ubwo yakoranaga inama n’ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo igamije gusuzuma aho abaturage batuye mu bice by’icyaro bageze batuzwa mu midugudu.
Nk’uko Augustin Kampayana yabivuze, intara y’amajyepfo ntabwo yahishiriye kimwe n’intara y’uburasirazuba inzu za Nyakatsi. Ati†Umwete mwakoresheje mu kurwanya Nyakatsi byerekana ko mu gutuza abaturage mu midugudu nabyo bizagenda nezaâ€
Impamvu aheraho ashima intara y’amajyepfo ngo ni uko ariyo yari ifite inzu za nyakatsi nyinshi ugereranyije n’izindi ntara kandi ntizihishirwe. Yakomeje agira ati: “ Tubivugishije ukuri abandi baraduhishaga ejo wareba ugasanga ziyongereyeâ€
Ariko n’ubwo Augustin Kampayana yashimye ubuyobozi w’intara y’amajyepfo nta byera ngo de kuko mu karere ka Nyaruguru hari aho inzu za Nyakatsi zahishirwaga bakagenda bazivunguraho gake gake nk’uko Augustin Kampayana, umuyobozi ushinzwe imiturire y’icyaro yabitangaje.
Yongeyeho ko mu tundi turere dusigaye tw’intara y’amajyepfo usibye mu karere ka Nyaruguru ahandi bagiye bazigaragaza uko ziri. Augustin Kampayana asanga iyo umuntu ashaka gukira indwara agomba kuyirata. Mu mvugo ye bwite yagize ati : “ Muri rusange ndabashimira ko mwagaragaje inzu za Nyakatsi kandi mugafata n’ingamba zo kuzirwanya byimazeyoâ€
Ku birebana na gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu umwaka wa 2011 ushize intara y’amajyepfo niyo yari inyuma y’izindi ntara zose nk’uko Augustin Kampayana yakomeje abivuga. Yifashishije imibare avuga ko muri icyo gihe intara yari ifite  hafi 40% by’abatujwe mu midugudu ariko mu mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2012 bari ku gipimo cya 64% cy’abamaze gutura mu midugudu.
Ingero zitangwa na Augustin Kampayana asobanura ko intara y’amajyepfo hari ikimaze kwiyongera muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu n’uko mu turere twa Gisagara na Nyaruguru imidugudu yiyerekana nk’uko itsinda ryaje kubakorera isuzuma ryabyiboneye ubwo basuraga utwo turere bari muri Helicopter( Indege). Yagize ati: “ Wa muntu wari utuye mu kabande ubu kuba abarizwa mu mudugudu ni ikintu gishimishije cyaneâ€
Yabahaye urugero rw’akarere ka Nyagatare mu Ntara y’uburasirazuba avuga ko nyuma yo guca nyakatsi bongeye gutungurwa no kuzihasanga kandi muri raporo batanga batarigeze bazigaragaza asaba abayobozi mu Ntara y’amajyepfo gucika kuri uwo muco wo gutanga raporo zishingiye ku kinyoma nk’uko byagaragaye muri kariya karere.
Igikorwa cyo gutuza abaturage mu midugudu kizatanga icyerekezo kinini nk’uko umudugudu wa Nyagatovu mu karere ka Kayonza watangiye gutanga icyo cyerekezo aho abantu benshi baturuka imihanda yose barimo n’abanyamahanga bakaza kuwusura kandi bakagenda bawukuyeho isomo nk’uko byatangajwe na Kampayana Augustin umuyobozi ushinzwe imiturire mu bice by’icyaro mu Rwanda.