Rwanda | Nyamasheke: Kuvuga ku mutekano kenshi ni ugukumira icyawuhungabanya- Mayor Habyarimana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste mu nama y’umutekano yaguye mu Murenge wa Rangiro tariki ya 1/08/2012, yatangaje ko iyo hari umutekano aribwo bagomba kuwuvugaho kenshi kugira ngo urusheho kubungwabungwa no kubumbatirwa kuko bazi neza ingaruka zo guhungabana kwawo, kandi kuwuvuga akaba ari nabyo bituma babasha gukumira icyawuhungabanya cyose.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturage bose b’Umurenge wa Rangiro, yibanze ku bibazo bihungabanya umutekano harimo ibihuha, urugomo, ibiyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, n’ibindi.
Mu izina ry’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Murangwa Theoneste uyobora Station ya polisi ya Kanjongo, yasabye abaturage gufatanya kwamagana abagifite umuco wo kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bicike burundu.
By’Umwihariko mu nkengero za Pariki ya Nyungwe ikikije Umurenge wa Rangiro, ngo haracyaboneka abantu bahinga urumogi barwita umuti w’inka, abo bakaba bagomba guhagurukirwa, kuko abanywa ibiyobyabwebge ari bo bagira ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gufata ku ngufu abana n’abagore, kurwana n’urundi rugomo. Yamaganye kandi abantu bakingira ikibaba abanyabyaha birinda kwiteranya, ashimangira ko kuvugisha ukuri no gukorera mu kuri ari byo byubaka Igihugu.
Lieutenant colonel Muvunyi yahamagariye abaturage gufatanya n’Ingabo ndetse na Polisi bakicungira umutekano, bagakaza kurara amarondo kandi bagatanga amakuru ku gihe. Yabasabye na none gufata neza amashyamba, bakirinda gutwika imisozi kandi buri wese akaba imboni ya mugenzi we.
Ku byerekeranye n’amakuru avugwa hirya no hino ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko ari ibihuha bagomba kwima amatwi.
Yagize ati “abakora raporo ko u Rwanda ruri muri Kongo ntibayobewe ko rutariyo, ahubwo bafite izindi nyungu bagamije, ni yo mpamvu umuti wabyo ari uguhaguruka nk’abanyarwanda tugashyira hamwe, tugakora tukibeshaho, abavuga nabo bakavugaâ€.
Yashishikarije abaturage kwitabira gahunda za Leta zihutirwa zirimo gutegura igihembwe cy’ihinga, kurwanya isuri, gutura ku midugudu no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.