Rwanda | Kayonza: Ababyeyi barasabwa gutoza abana kuba abayobozi hakiri kare
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ababyeyi bo muri ako karere gukundisha abana babo ubuyobozi bakiri bato kugira ngo bazakurane ibitekerezo bizima bizayobora u Rwanda mu minsi iri imbere.
Mutesi Anitha abishishikarije ababyeyi bo mu karere ka Kayonza, mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora y’abazahagararira abana mu nama nkuru y’igihugu y’abana izaba tariki 11/08/2012.
Aganira n’ababyeyi bo mu murenge wa Rukara mu karere ka kayonza, yavuze ko ntako byaba bisa, umwana uzayobora inama nkuru y’igihugu y’abana avuye mu karere ka Kayonza by’umwihariko mu murenge wa Rukara. Yongereyeho ko nta kintu gihambaye bisaba uretse kumvisha abana ko bashoboye no kubaremamo icyizere kandi bagashyigikirwa muri ayo matora.
“Murumva bitabashimisha kuba umwana uzahagararira abandi ku rwego rw’igihugu yaba umunyakayonza? by’umwihariko akaba avuka hano iwanyu i Rukara?†uku niko Mutesi yakomeje abaza abaturage bo mu murenge wa Rukara.
Uretse kuba byaba ari ishema ku baturage no ku bana b’i Kayonza kuba bagira abahagarariye akarere kabo mu nama nkuru y’igihugu y’abana, Mutesi anavuga ko ari uburyo bwiza bwo guha abana urubuga rwo kwisanzura no kwagura ibitekerezo, bityo bagakurana umurava n’ubushake bwo kuba abayobozi beza b’u Rwanda mu gihe kizaza.
Hari bamwe mu babyeyi bahise batangaza ko biteguye kuzashyigikira abana babo muri ayo matora. Mu karere ka Kayonza ayo matora azatangirira ku rwego rw’akagari, abazatsinda bahatane ku rwego rw’umurenge kugeza ubwo hazaboneka abahatana ku rwego rw’igihugu bitewe n’uko inzego z’ubuyobozi zikurikirana.