Rwanda | Kamonyi: Hatangijwe gahunda y’itorero ku rwego rw’umudugudu
Kuri uyu wa 02 Kanama 2012, mu midugudu yose igize akarere ka Kamonyi, hatangijwe gahunda y’itorero ry’iguhu, aho abaturage bazakurikirana inyigisho z’umuco ushingiye ku Ndangagaciro na Kirazira bibereye Umunyarwanda nyawe.
Mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, ubuyobozi bw’akarere bwifatanyije n’abaturage b’akagari ka Karengera, ho mu murenge wa Musambira; bamwe mu baturage bakaba bari baratangiye iyo gahunda nk’uko Shyaka Hassan umukuru w’umudugudu wa Nyarusange abitangaza.
Ngo uwo mudugudu wa Nyarusange wari umaze igihe waratangije itorero ryitwa “Inshozamihigoâ€, abakurikiranaga inyigisho bakaba bagera kuri 70. Ati“Ubu rero ubwo gahunda y’itorero mu mudugudu itangijwe ku mugaragaro n’abandi baraza umubare wiyongere kuko ubundi abagomba gukurikira inyigisho bagera kuri 400â€.
Naho Kayiranga Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, arashimira Ubuyobozi bw’Akarere, bwahisemo gutangiriza iyi gahunda mu murenge ayobora. Yongeraho ko kwigisha kwigisha Intore uhereye ku rwego rw’umudugudu ari igikorwa cy’ingirakamaro.
Ngo bizafasha kwimakaza mu buryo bwihuse indangagaciro zibereye umunyarwanda nyawe. Ikindi ni uko gutangiza Itorero ry’Igihugu ku Mudugudu ni bumwe mu buryo bwo gusagasira ibiri mu mu muco w’Igihugu, no kwibutsa abaturage ibyiza abanyarwanda basangiye.
Uwineza Claudine, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Imari n’Iterambere, we avuga ko kubahiriza no gukurikirana inyigisho zikubiye mu Itorero ari bumwe mu buryo bwo guteza imbere umuco wo gukunda igihugu, byo soko y’iterambere nyakuri igihugu cyifuza.
Yasabye abaturage kurushaho kwitabira gahunda zâ€Itorero bakazigira izabo bityo bakarushaho kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu cyane ko gahunda z’Itorero zuzuzanya na gahunda Leta y’u Rwanda igenderaho zigamije guteza imbere umuryango nyarwanda.
Mugirasoni Chantal,  ukurikirana ibikorwa by’Itorero mu Karere ka Kamonyi avuga ko inshingano ya mbere y’abaciye mu Itorero ari ugufasha abanyarwanda benshi guhinduka, nkuko babyiyemeje ko bazaba umusemburo w’impinduka n’amajyambere y’igihugu cyacu.
Intore kandi zirasabwa gufasha abaturage muri gahunda z’iterambere no gushaka ibisubizo by’ibibazo byaba bibangamiye abaturage mu iterambere ryabo.
 Â