Rwanda : Buri murenge wo mu Ntara y’amajyepfo ufite 4.000.000 zo gufasha abacitse ku icumu mu mishinga yo kwiteza imbere
Nyuma yo kubona ko abacitse ku icumu bo mu Ntara y’Amajyepfo bakennye cyane, bakaba bagomba gufashwa kwiteza imbere bakikura mu bukene, buri Murenge wo muri iyi Ntara wagenewe miliyoni enye zo kubafasha mu mishinga ibabyarira inyungu, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013.
Jean de Dieu Udahemuka, umukozi mu Kigega gifasha abacitse ku icumu rya jenoside, FARG, asobanura iby’aya mafaranga yagize ati “FARG yashyizeho abazajya bafasha abacitse ku icumu kwiga imishinga, ku buryo bazafashwa kwikura mu bukene, cyane ko ubukene ari imwe mu mpamvu zibatera guhungabana.â€
Abari mu mazu bubakiwe na Leta ubu yarabeguriwe, ku buryo bashobora kuzajya bayatangaho ingwate kugirango babashe kubona inguzanyo muri banki. Gusa, amacumbi ababwamo n’imfubyi zibana ariko zidakomoka ku babyeyi bamwe yo haracyigwa ibyayo.
Uretse ibijyanye n’inguzanyo, abagera ku 18.567 bafite uburwayi bwihariye bazarushaho kwitabwaho: FARG irateganya kuzakorana n’ibitaro by’i Kanombe, kuko byagaragaye ko ari byo bivura abantu benshi mu gihe gitoya.
Inkunga y’ingoboka, igenerwa abacitse ku icumu bakennye cyane kandi badafite imbaraga zo kwikorera, nayo ngo yariyongereye: aho kuba amafaranga 5.000 ku kwezi yashyizwe ku 7.500. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi, izajya ihabwa abagenerwabikora 21.039.
FARG iranateganya kuzasana amazu y’abacitse ku icumu agera ku 9.000. Udahemuka ati “kubaka inzu nshyashya tuzaba tubihagaritse, tubanze dusane inzu zitameze neza. Na none ariko, tuzasana iz’abatishoboye nk’incike. Ubu turi gushyira abakene bacu mu byiciro: inshike, n’abasaza tuzabubakira, ariko na none abakanyakanya bo dushobora kubagurira nk’amabati gusa, ibindi bakabyikorera.â€
Tugarutse ku mafaranga yagenewe kuzafasha abacitse ku cumu mu mishinga ibateza imbere, abo mu zindi Ntara bagenewe amafaranga hakurikijwe ubukene bwa buri Turere. Mu mujyi wa Kigali, Imirenge yose yagenewe 2.000.000. Mu Ntara y’amajyaruguru, buri Murenge wagenewe amafaranga 1.000.000 uretse iy’i Rurindo yagenewe 4.000.000 n’iy’i Gicumbi yagenewe 2.000.000.
Iburasirazuba, muri Nyagatare bagenewe 1.000.000, Rwamagana na Kayonza, 2.000.000, Kirehe, Ngoma na Bugesera bo bagenerwa 4.000.000. Iburengerazuba ho, buri Murenge wagenewe 2.000.000 uretse iyo mu Karere ka Ngororero yagenewe 4.000.000.
Aya mafaranga ngo yamaze gushyikirizwa uturere. Abacitse ku icumu rero, ngo babifashijwemo na ba Visi Meya bashinzwe imibereho myiza mu Turere, bazarebera hamwe uko bazayakoresha.
 Â