Rwanda : Ministiri w’Intebe yagejeje ku Nteko gahunda ya Guvernema yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi
Kuri uyu wa 02/8/2012, Ministiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yatangarije Inteko ishingamategeko imiterere y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda na gahunda iteganijwe.
Yemeza ko umusaruro wiyongereye kandi uzakomeza kwiyongera bitewe n’imyiteguro avuga ko yifashe neza, y’igihembwe cy’ihinga A cy’umwaka wa 2013.
Ministriri w’Intebe yavuze ko uhereye mu mwaka wa 2007 kugeza muri uyu mwaka wa 2012, ubutaka bw’u Rwanda bugenda burushaho gutanga umusaruro mwinshi w’ibiribwa.
Hegitari imwe y’ubutaka ngo ishobora kuvamo toni enye z’ibigori, toni ebyiri z’ingano, toni 15 z’imyumbati, cyangwa se toni 16 z’ibirayi; byose bigaterwa n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro nk’uko Ministriri w’intebe yabisonuye.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko muri rusange, uturere turindwi muri 30 tugize u Rwanda, aritwo dufite abaturage bigaragara ko bihagije (badakeneye ibiribwa bitumizwa ahandi mu gihugu cyangwa hanze), ariko ko kandi ngo n’uturere dusigaye nta kibazo kinini gihari.
Yavuze kandi ko leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteganyiriza ibihe bigoye, bishobora guterwa n’amapfa cyangwa imyuzure, ku buryo hari ibigega birimo kubakwa bishobora kugoboka abantu bagize imiryango igera ku ibihumbi 300 mu gihe cy’amezi atatu, baramutse bahuye n’ibiza.
Minisitiri w’intebe yongeyeho ko igihembwe cy’ihinga A kizatangirana n’imvura y’umuhindo cyiteguwe neza, aho avuga ko isoko ryo gukwirakwiza ifumbire ryarangije gutangwa.
Umusaruro ngo uzakomeza kwiyongera bitewe no kuba ubutaka bwararwanijweho isuri ku kigero cya 87%, ubuhinzi bukazakorwa hamwe na hamwe n’imashini, kandi gahunda yo kuhira imyaka yifashe neza, nk’uko umuyobozi wa Guvernema yakomeje atanga icyizere.
Nyuma yo kumurika uko imiterere y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yifashe muri iki gihe, abagize Inteko ishinga amategeko babajije ibibazo bijyanye ahanini no gushaka kumenya impamvu umusaruro w’ibiribwa uvugwa ko wiyongereye, ariko ibiciro byawo bikaba bikomeje kuzamuka aho kugabanuka.
Inteko yasubitse igihe cyo gusubiza ibyo bibazo, bitewe n’uko byarangije kubazwa mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ministiri w’intebe ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, barakomeza kubisubiza kuri uyu wa gatanu 03/8/2012.
 Â