Rwanda | Nyamasheke: Barasabwa gukurikirana imishinga y’abagurijwe muri VUP.
Abashinzwe gukurikirana imishinga ya gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) mu mirenge ikoreramo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kuba hafi y’abagenerwabikorwa kugira ngo babafashe kwiteza imbere ngo bave mu byiciro barimo bazamuke mu iterambere.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu karere, Niyibeshaho Ananie, yasabye abo bakorana ku nzego z’imirenge gukurikirana niba koko inguzanyo zitangwa zikoreshwa imishinga ziba zatangiwe, kandi bakareba niba hari aho iyo mishinga igeza ba nyirayo.
Barasabwa kandi kwishyuza amafaranga yagurijwe abagenerwabikorwa igihe cyo kwishyura kikaba cyarageze.
Abashinzwe gukurikirana imishinga ya VUP ku mirenge barasabwa gukosora udukosa tumwe na tumwe twagiye tugaragara mu mwaka ushize wa 2011-2012, kugira ngo muri uyu wa 2012-2013 batangiye bazabashe kunoza akazi kabo.
Niyibeshaho yatangaje ko VUP ikomeje kugaragaza impinduka mu buzima bw’abagenerwabikorwa bayo kuko usanga hari abatangiye kuzamuka mu byiciro by’ubukungu, abaguze imirima n’amatungo n’imibereho yabo ikaba yarazamutse muri rusange.
Yavuze ko kandi usanga imirimo ikorwa n’abagenerwabikorwa bari mu cyiciro cy’abashoboye gukora bagahabwa akazi nayo igaragaza umusaruro kuko hari hegitari 200 z’amaterasi n’imihanda ibirometero 32 byakozwe hirya no hino mu mirenge ikoreramo VUP.
Mu mwaka wa 2011-2012, abantu bagera kuri 4581 bahawe akazi, abantu 1162 bahabwa inkunga y’ingoboka ingana na miliyoni zisaga 138, abandi 4452 bagurizwa asaga miliyoni 286.
VUP ikorera mu mirenge ine ariyo Mahembe, Gihombo, Rangiro, na Cyato, uyu mwaka hakaziyongeraho umurenge wa Kirimbi.