Rwanda | Nyamasheke: Umutekano wifashe neza mu murenge wa Shangi- Kamali.
Mu nama y’umutekano yaguye yahuje abaturage b’umurenge wa Shangi n’ubuyobozi bw’akarere yabaye kuri uyu wa 06/08/2012, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Kamali Aimé Fabien, yatangaje ko umutekano ari mwiza muri uyu murenge, abaturage bakaba bashishikajriwe no gushaka icyabateza imbere kikanateza imbere igihugu muri rusange.
Kamali yagize ati: “muri rusange, umutekano wifashe neza mu murenge wa Shangi, abaturage bahugiye mu gushaka icyabateza imbere n’igihugu cyaboâ€.
N’ubwo ariko umutekano umeze neza muri uyu murenge ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu kuko muri uyu murenge hagaragayemo ibikorwa bihungabanya umutekano nko kurwana mu ngo, n’imfu ziturutse ku mpanuka zagiye zitwara ubuzima bw’abantu.
Aha twavuga nk’umugore witwa Mukandinda Perpetue, w’imyaka 52 wo mu murenge wa Shangi wituye hasi imbere y’inzu ye maze agahita yitaba Imana mu gitondo cyo ku  itariki ya 03/08/2012 hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa kumi n’ebyiri, ndetse n’umugabo witwa Uwizeyimana Zakayo wo muri uyu murenge wagiriwe n’ikirombe ubwo yarimo acukura amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karambi akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri agahita apfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi yavuze ko n’ubwo ibi byagaragaye ariko guhungabana kw’umutekano ko kwaragabanutse.
Muri iyi nama, abaturage basabwe kurushaho kugira uruhare bafatanya na polisi n’abasirikari mu gucunga umutekano wabo n’uwa bagenzi babo muri rusange.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yasabye abaturage guharanira kurandura burundu utubazo tukigaragara duhungabanya umutekano burundu kugira ngo babeho mu mudendezo.
Abaturage baganirijwe ku mpamvu y’umutekano muke ugaragara muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, banasobanurirwa ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufitemo.
Banasabwe kandi guhagurukira kwitabira gahunda za leta muri rusange.