Itorero ritanga ubumenyi bw’ingirakamaro
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka gisagara aho bari mu itorero baravuga ko ubumenyi bari kuhungukira bufite akamaro kanini.
Izi Ntore zigera kuri 200 zo mu mirenge itandatu ya Ndora, Muganza, Mamba, Gishubi, Musha na Gikonko, ziteraniye mu kigo cy’amashuri yisumbuye kitiriwe Mutagatifu Filipo Neli ku gisagara.
Nkuko bisobanurwa n’umuhuza bikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri aka karere Rukundo Noel, Itorero ni gahunda y’igihugu igamije kubaka umunyarwanda urangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Intore zihabwa ibiganiro bitandukanye bisobanura gahunda za Leta n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Izi ntore ziratangaza ko zinejejwe n’iki gikorwa kandi zikaba zishima ibiganiro zihabwa kuko zibona ziri guhabwa ubumenyi bufite akamaro.
Mukabirinda Marie Claire avuga ko inyigisho ahabwa ku bintu bitandukanye zizamufasha cyane nk’izijyanye no kwihangira imirimo, imyitozo bakora ibatoza kugira ikinyabupfura n’ibindi byinshi bishobora kubaka umuntu.
Mu biganiro bahabwa kandi ngo harimo ni ibibabwira ku buzima bw’ingabo z’igihugu bityo ngo bikaba birushaho gutuma izi ntore zibona ubutwari bw’ingabo ndetse ngo birarushaho no kuzikundisha igihugu.
Gisagara hateraniye iyi mirenge itandatu indi irindwi ikaba iteraniye mu murenge wa kansi, Iri torero rikaba ryaratangiye ku itariki 27/11/2011 rikazasozwa kuri 17/12/2011
Clarisse Umuhire