Rwanda | Nyamasheke: Umutekano niwo musingi w’amajyambere- V/Mayor Bahizi Charles.
Mu nama y’umutekano yaguye yahuje abaturage b’umurenge wa Karambi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 08/08/2012, Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imari, ubukungu n’iterambere yabwiye abaturage ko umutekano ariwo musingi w’iterambere, bityo buri muturage akaba asabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga.
Bahizi yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Karambi ko gucunga umutekano bidasaba gukoresha ingabo n’amasasu gusa, ahubwo ko umutekano uhera mu mibanire myiza y’ingo, imiryango n’abaturanyi.
Bahizi yagize ati: “Iyo umugabo atabanye neza n’umugore we n’abana be aba ahungabanya umutekano. Iyo umuntu atabanye neza n’abaturanyi be aba ahungabanya umutekanoâ€.
Muri rusange ngo umutekano wifashe neza mu murenge wa Karambi nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwimana Damas yabitangaje.
Gusa nta byera ngo de kuko muri uku kwezi kwa Nyakanga gushize hagaragaye ibyahungabanije umutekano birimo nk’ urugomo rwagaragaye inshuro eshatu, ubujura bwabonetse inshuro ebyiri, amakimbirane yagati y’abaturage, umuntu umwe washatse kwiyahura akanywa umuti wica udukoko twangiza ikawa ariko akagezwa kwa muganga akaba yarakize, ndetse n’amafaranga y’amiganano yagaragaye muri uyu murenge azanywe n’umuntu uturutse mu wo bihana imbibi wa Macuba, nawo wo mu karere ka Nyamasheke.
Hanagaragaye kandi umuntu wagaragaje ingengabitekerezio ya jenoside abwira amagambo asesereza umwe mu bacitse ku icumu ubu ngubu akaba yaraburiwe irengero, n’abaturanyi bafitanye amakimbirane ashingiye ku marozi.
Uwimana yakomeje avuga ko abantu bagiye bagira uruhare muri ibyo bikorwa byahungabanije umutekano bakurikiranywe.
Iyi nama yaturutse ku mwanzuro w’inama y’umutekano yaguye y’akarere yabaye tariki ya 11/07/2012, yasabye ko yakorerwa mu mirenge yose igize aka karere maze abaturage bakaganirizwa ku mateka y’umutekano muke wa repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ihana imbibi n’aka karere ndetse abaturage b’ibihugu byobyi bakaba bakunze guhahirana, ikanavuga ku mutekano muri rusange.
Muri iyi nama kandi haba n’umwanya wo gutega amatwi abaturage bagatanga ibitekerezo, ibyifuzo ndetse n’abafite ibibazo bakabibaza.