Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Aug 9th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    RWANDA | RUSIZI:IBIBAZO BY’ABATURAGE BIHAGURUKIWE N’UBUYOBOZI BW’AKARERE.

    RWANDA | RUSIZI IBIBAZOAbayobozi b’akarere ka Rusizi bahagurukiye gukemura ibibazo by’abaturage biba byarananiranye gukemurwa n’inzego z’umurenge, ahanini kudakemuka kw’ibibazo bimwe na bimwe by’abaturage ku rwego rw’umurenge ngo ni uko biba bikomeye binarenze ubushobozi umurenge ufite.

    Ibyo nibyo byamanuye ubuyobozi bw’akarere kugirango bibonerwe umuti, aha Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imari ubukungu n’iterambere bwana Habyarimana Marcel yatangaje ko bagiye kurushaho gukurikirana ibibazo by’abaturage babikemura ibirenze ubushobozi bw’akarere bigakorerwa ubuvugizi mu nzego zo hejuru.

    Ibyinshi muri ibyo bibazo bishingiye ku masambu aho usanga impaka z’urudaca mumiryango bapfa ayo masambu. ibindi byagarutsweho n’abaturage ni uguhora basiragira mumanza zitarangira akaba ari muri urwo rwego  Umurenge wa Rwimbogo wagaragaje ingamba bafashe mu gukemura ibyo bibazo ariko nanone hakaba hariho ibyabananiye arinayo mpamvu batumiye akarere ngo kabafashe. Bimwe mubibazo by’ingutu byashikirijwe abayobozi b’akarere nik’ibazo cy’abaturage bagera kuri 50 bakoreraga umushinga wa PAREF hanyuma ntibahembwa kugeza nanubu bakaba basaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye.

    Ikindi cyagarutsweho  ni ikibazo cya Koperative y’abapfakazi yakoraga  isuku mu murenge wa Mururu aho rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ariwe Mukankusi Angel  yabambuye amafaranga y’amezi atatu, hanyuma agahita acika. kuri icyo kibazo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari ubukungu n’iterambere Habyarimana Marcel yavuze ko akarere kazishyura abo bapfakazi hanyuma bo bakikurikiranira rwiyemeza mirimo iki kibazo kikaba cyaratangiye mumwaka wa 2011 ibindi bibazo byakemuwe ni iby’amakimbirane ibindi byararagajwe muri uyu murenge hafashwe umwanzuro ko bibagiye kubikurikirana vuba na bwangu kugirango bicike bityo abaturage babe mu mutuzo.

    Gahunda yo gukemura ibibazo by’ abaturage yemejwe n’inama y’umutekano kuri uyu wa 07 Nyakanga,2012. abayobozi b’akarere ka Rusizi batandukanye bagabanye imirenge ya Rwimbogo, bweyeye na Nkungu mugukemura ibibazo by’abaturage hakaba hatahiwe iyindi mirenge.

    umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Kankindi leoncie  yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuba bwamanutse hirya no hino mumirenge mukubafasha gushakira ibisubizo ibibazo birenze ubushobozi bw’imirenge.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED