Rwanda | KARONGI: Abaturage b’umurenge wa Mutuntu barumva kandi bakitabira gahunda za leta uko bikwiye
Intumwa y’akarere ka Karongi Bikorimana Jean Baptiste (hagati), ati akanyoni
katagurutse ntikamenya iyo bweze. Iburyo, Gitifu wa Mutuntu
Umurenge wa Mutuntu ni ahantu h’icyaro cyane kubera ko uri kure y’umujyi wa Karongi (urugendo rw’amasaha 2 uvuye mu mujyi) bityo bigatuma hari ibikorwa byinshi by’iterambere bitarahagera. Ibi ariko ntibyabujije abaturage kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za leta, nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa bitandukanye bamaze kugeraho binyuze mu mihigo y’umwaka 2011-2012.Â
Kuri uyu wa 8/8/2012, ubwo utugari 7 tugize umurenge wa Mutuntu twamurikiraga ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ibikorwa twagezeho, uwari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Karongi Bikorimana Jean Baptiste ufite mu nshingano ze guhuza akarere n’abaturage, yavuze ko bishimishije kubona utugari twose twaritabiriye gahunda za leta mu ngeri zose, uhereye ku buhinzi, ubworozi, ubukorikori, ubuzima, uburezi n’ibindi. Bikorimana avuga ko iyo utugari duhuriye hamwe tukaza kumurika ibikorwa bitandukanye, bituma bamwe bamenya ibyo abandi babarusha bityo bakaba babigiraho:
“Nabonye ari ibintu by’ingenzi kuko bifasha abaturage kugira indi myumvire, cyane cyane ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze. Twabishimye cyane rero kuko bituma abaturage bo mu tugari dutandukanye bamenya ibikorerwa hirya no hino, bakamenya iby’ingenzi bityo bakavanamo ibyabafasha kwiteza imbere. Ni ibintu byo gushima kuko ubuyobozi bwabigizemo uruhare uko byagiye bitegurwa. Gahunda yo guhuza ubutaka byagaragaye ko yatanze umusaruro ufatika.â€
Bikorimana Jean Baptiste yongeraho ko ikindi gishimishije ari ukubona abaturage bamwe bigiriye inama yo gukora ingendo-shuli, ibyo bavanyeyo bakaza bakabishyira mu bikorwa babinyujije mu makoperative, akaba asanga ari ibintu bigomba kubera isomo indi mirenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutuntu Ntakirutimana Gaspard we asanga iriya ntambwe umurenge umaze gutera uyikesha kuba abaturage bumva kandi bakagira ubufatanye mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta. Ntakirutimana avuga ko byose:
“bishingiye ku kuba abaturage baragejejweho ubushobozi haba mu midugudu haba no mu tugari bikajya bituma ibikorwa birushaho kugenda nezaâ€
Kumurika ibikorwa mu murenge wa Mutuntu byasojwe n’umuhango wo gutanga inka za kijyambere 10 zatanzwe na World Vision, hatanzwe n’ihene 46, n’inkwavu 60, harimo amatungo yagiye atangwa muri gahunda yo korozanya hagati y’abaturage ubwabo, abandi bahana ibitenge na za matola (matelas).
Nubwo bitari amarushanwa y’utugari kandi twose tukaba twarateguye ibintu byatwo neza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mutuntu yavuze ko mu tugari 7, ako abona karushije utundi kugaragaza ibikorwa bitandukanye ni akagari ka Kinyonjwe kamuritse ibikorwa byinshi birimo ubworozi, ubuhinzi, n’ubwubatsi, mbese wabonaga ko batibanze ku bintu bimwe gusa nk’uko gitifu wa Mutuntu yabisobanuye.
  Â