Rwanda | Kamonyi: Itorero ryo kurwego rw’umudugudu rizafasha mu iterambere n’umuco
Nyuma y’uko hamwe na hamwe mu midugudu igize akarere ka Kamonyi hatangijwe itorero ry’igihugu kuri urwo rwego, abaturage bavuga ko bunguka ubumenyi bwinshi buzabafasha mu gukunda igihugu, kubana neza, gutera imbere no gukomera ku muco nyarwanda.
Ku wa 8 Kanama 2012, ubwo hatangizwaga itorero ku rwego rw’umudugudu mu kagali ka Kabugondo mu murenge wa Mugina, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Rwiririza Jean Marie Vianney ari kumwe n’intumwa za minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi basobanuriye abaturage ko intego ari ukugendana gitore bose hamwe maze bagateza igihugu cyabo imbere babikesha amaboko n’ubwenge byabo kuko aribo ba mbere mukugikorera badategereje amahanga.
Umwe mu batoza w’intore akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kabugondo bwana Murenzi Francois yadutangarije ko abaturage bishimiye icyo gikorwa ndetse hakaba hari n’abifuza kuzahabwa amasomo y’igihe kirekire nk’amenyerewe gutangirwa ahitwa muri Nkumba ndetse bakaba biteguye kuzabigiramo uruhare bafasha Leta kubatunga muri icyo gihe, kandi ibyifuzo byabo ngo bikaba bizagezwa kubo bireba bakabisuzuma.
Muri icyo gikorwa cyagaragaraga nk’aho abaturage batangiye kukitegura hakiri kare kuko wasangaga buri mudugudu useruka ufite n’itorero ribyina ndetse n’ibindi bikorwa birimo kwivuga no kuvuga amazina y’inka, imidugudu yagiye ishimirwa hakurikijwe uko yarushanyijwe mu gushimisha abari bitabiriye icyo gikorwa maze umudugudu wa Mataba uba uwa mbere ukurikirwa n’uwa Bihenga.
Umwe mu basaza bitabiriye gususurutsa ibyo birori witwa Rutwe jean Pierre, ufite imyaka 69, yavuze ko abonye uburyo azaha abo aruta ku bumenyi afite burimo guhamiriza, kuvuga inka n’ibindi. Muri rusange muri ako kagali abantu bari basanzwe bazwi mu bikorwa by’umuco bakaba ari abagabo n’abagore bakuze, itorero rikaba rizatuma n’abakiri bato basigarana uwo murange.
 Â