Rwanda | Nyanza: Komite y’intore ku rwego rw’akarere irifuza kutagira ingwizamurongo ziyibonekamo
Komite y’intore ku rwego rw’akarere ka Nyanza mu nama yabaye tariki 10/08/2012 mu cyumba cy’inama cy’ako karere yafashe umwanzuro wo kutazigera ibonekamo abo yise ingwizamurongo.
Abagize iyo komite bavuze ko badakeneye abitwa ingwizamurongo zishobora kugaragara mu nzego zose zigize komite y’intore kuva mu rwego rw’imidugudu kugera ku rwego rw’akarere ndetse no mu zindi nzego zisumbuyeho.
Mu ndangagaciro buri wese yasabwe kugira harimo izijyanye no kurangwa n’ishyaka, ishema, ibigwi, kwiyubaha no kunyurwa, kureba kure no kwirinda hamwe no kwirinda kugendera ku marangamutima.
Ubwo bagaragazaga ibigomba kubaranga banagize n’ibyo bamaganira kure bavuga ko bitagomba kubaranga mu migirire n’imyifatire yabo ya buri munsi. Bagize bati: “ Muri twe ntihakagire ikigwari kiba muri twe ahubwo duce ukubiri n’ingeso zimwe na zimwe zirimo nk’ishyari , amaganya, ubugambanyi, umururumba, ubuhahara n’ubuhemuâ€
Mu gihe buri munyarwanda azaba afite indangagaciro muri we bizatuma u Rwanda n’abarutuye bongera kugira agaciro bityo bitume rutemba amata n’ubuki maze ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bibe aribyo bigaragaza isura nziza y’igihugu.
Kubwimana Florence, umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu muri ako karere avuga ko icyerekezo itorero ry’igihugu rifite ari uko buri munyarwanda agira imyumvire mizima mu kubaka ubumwe bw’abo no gukunda igihugu.
Yavuze ko abanyarwanda bose bagomba kugira icyerekezo kimwe bikabafasha guharanira kwiteza imbere kandi bakamenya kwishakira ibisubizo birambye by’ibibazo bibareba badategereje ko hari undi uzaza kubibakorera.
Ikindi uyu mukozi ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu nshingano ze ku rwego rw’akarere ka Nyanza yavuze ni uko ishuli ariryo rizaba ibuye rikomeza imfuruka mu kwimakaza umuco w’indangagaciro na kirazira.
Ibyo nk’uko yakomeje abisobanura bizakorwa bihereye mu mashuli abanza, ayisumbuye n’amashuli makuru na Kaminuza.
Itorero ry’igihugu ni uburyo bwashyizweho na leta y’u Rwanda bugamije kwimakaza indangagaciro na kirazira byahoze biranga abanyarwanda kuva kera bikabahesha icyubahiro n’igitinyiro imbere y’ibindi bihugu by’amahanga.