Rwanda | RUSIZI: IMIBIRIZI 7000 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BASHYINGUWE MU CYUBAHIRO
Guverneri w’intara y’uburengerazuba Kabahizi Celestin arashima akarere ka Rusizi uburyo kitabiriye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi. Ibi akaba yabivugiye mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 7000 mu rwibutso rushya rwa Mibirizi mu murenge wa Gashonga, tariki 11/ 08/2012. Iyi mibiri irasanga indi 500 yari isanzwe ihashyinguwe.
Iyi mibiri 7000 yashyinguwe none aha I Mibirizi, ni iyavanywe mu mirenge ya Gashonga, Gitambi, Nyakabuye, Nyakarenzo, na Nkungu. Iki gikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya misa cyatuwe n’umushumba wa Diyoseze gatulika ya cyangugu nyir’icyubahiro Mgr J.Damascen Bimenyimana nyuma habaho gushyingura no gushyira indabo ahashyinguwe iyi mibiri. Nyuma hakurikiraho ibiganiro byose byaganishaga ku kwihanganisha ababuze ababo no kurwanya icyaricyo cyose cyagarura ubwicanyi nk’ubu mu banyarwanda.
Umwe mu bacitse ku icumu aha I Mibirizi watanze ubuhamya bw’uko ubwo bugome bwakozwe Mme Bana Mediatrice , yavuze ko abacitse ku icumu bakeneye abajyanama bababa hafi kuko ihungabana naryo rituma kwiteza imbere kwabo bigorana.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Kabahizi Celestin muri uyu muhango yashimye uburyo akarere ka Rusizi muri uyu mwaka kitabiriye ku buryo bushimishije ibikorwa byo gushyingura mucyubahiro asaba abaturage ba Mibirizi gukomeza gutanga umuganda mu bikorwa nk’ibi cyane cyane ku Rwibutso rwa Nyarushishi rurimo kubakwa.
Aba 7000 bashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso rushya rwa Mibirizi , benshi muri bo ni abaguye kuri Paroisse gatulika ya Mibirizi ubwo bari bizeye ko ntawagirira undi nabi amusanze mu nzu y’Imana ariko ntibibahire kuko taliki 18 na 20, Mata 1994 bagabweho ibitero bidasanzwe by’interahamwe ziturutse mu duce bahana imbibi. Kugirango abazajya basura uru rwibutso bajye babasha gusobanukirwa neza amateka yaranze Mibirizi hasabwe ko hakorwa igitabo cyayo kikahaba mu ikorwa ryacyo abafite amakuru bose bakayatanga , kandi n’abafite amafoto y’abahashyiguye bakayatanga.
Â