Gakenke : Abadepite barahamagarira amakoperative kwishakamo ubushobozi aho gutegereza inkunga
Abanyamuryango b’amakoperative barasabwa kwishakamo ubushobozi bwo guteza imbere koperative zabo aho guhora bategereje inkunga. Ibyo abadepite babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’abanyamuryango ba koperative COVAFGA na Sacco-Kungahara Gakenke  bikorera mu Murenge wa Gakenke kuwa gatanu tariki ya 13/01/2012.
Ubwo basuraga koperative itunganya imitobe mu mbuto ikorera mu Murenge wa Gakenke, abadepite bashimye imikorere myiza ya koperative cyane cyane isuku igaragara mu ruganda rwabo, ubushake ndetse n’icyerekezo cyiza cyo gutera imbere.
Perezida wa koperative, Nyirandikubwabo Daphrose yagejeje ku abadepite inzitizi bahurana nazo harimo kutagira imashini zihagije zo gutunganya umutobe, inzu yo gukoreramo dore ko bakorera mu nzu bakodesha ndetse no kutagira ingwate kugira ngo babone inguzanyo muri banki.
Kuri izo nzitizi, abadepite babagiriye inama yo gushyira hamwe ubushobozi bwabo bakishakamo ingwate yo gutanga muri banki kugira ngo babashe guhabwa umwenda.
Babashishikarije gushaka imashini zo gutunganya umutobe aho gukoresha intoki n’utuyiko kuko zakwihutisha akazi ndetse bakanakongera umusaruro.
Nyuma y’aho, basuye Sacco-Kungahara Gakenke, Sacco y’umurenge wa Gakenke. Bityo, bahamagarira ubuyobozi bwayo kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kugana Sacco kugira ngo bongere amafaranga n’umutungo wayo.
Iyo Sacco y’umurenge wa Gakenke ifite abanyamuryango basaga 3.000 n’ubwizigame bwa miliyoni 65. Abanyamuryango hafi 70 ni bo babonye inguzanyo zisaga miliyoni 14.