Rwanda | Nyamagabe: Abaturage biteguye kugira uruhare mu ibarura.
Mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa ngo ibarura rusange rya kane mu Rwanda ritangire, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bukomeje gukangurira abaturage kugira uruhare basabwa muri iri barura naho abaturage bakaba batangaza ko biteguye gukora ibyo basabwa kugira ngo rikorwe neza.
Umuyobozi w’akarere aganira n’abaturage bo mu murenge wa Musebeya
Abaturage batangaje ko biteguye
Guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 30/08/2012, mu Rwanda hose hazaba habera igikorwa cy’ibarura rusange rigiye kuba ku nshuro ya kane.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko iri barura rigamije “kumenya umubare nyakuri w’abaturage mu Rwanda†kugira ngo byoroshye ifatwa ry’ibyemezo bijyanye no guhindura ubukungu ndetse n’ubuzima by’Abanyarwanda muri rusange.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwo bukomeje gushishikariza abaturage kwitabira iri barura ndetse bakanarigiramo uruhare basabwa.
tariki ya 13/08/2012 ,Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yaganiriye  n’abaturage bo mu murenge wa Musebeya abasaba gufasha  abakarani b’ibarura batanga amakuru nyayo ku bibazo bazaba babajijwe.
Mugisha Philbert wari uherekejwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose ya Nyamagabe, yagize ati “ muzitabire neza ibarura kandi mwakire neza abakarani b’ibarura.â€
Bamwe mu baturage twaganiriye batangaje ko bazi neza icyo basabwa gukora mu gihe cy’ibarura kandi biteguye.
Nyirambanza Seraphine, utuye mu kagari ka Nyarurambi mu murenge wa Musebeya ati “ ibarura turaryiteguye kandi tuzarigiramo uruhare.â€
Ni ku nshuro ya kane ibarura rusange ribaye mu Rwanda nyuma y’amaburura yabaye mu 1978, mu 1992 no muri 2002. Ibarura ryo mu 2002 ryagaragaje ko Abanyarwanda bari miliyoni umunani naho ubu ikigereranyo cyerekana ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 11.
 Â
Â