“Imana ntigukorera buri byose ahubwo iguha ibyangombwa ngo ukore ibisigayeâ€-Perezida Kagame
Mu gikorwa cyo gushimira Imana ku byo u Rwanda rwagezeho mu mwaka wa 2011gitegurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship cyabaye ku cyumweru tariki 15/01/2012, Perezida Kagame yongeye gusaba abantu kutaba intashima ahubwo bagashimira Imana ibyo yabahaye kuko mu gushima bivamo guhabwa.
Perezida Kagame yavuze ko Imana idakorera umuntu buri cyose yifuza ahubwo ko imuha ibyangombwa byo gukora ibyo akeneye.
Mu ijambo rye rigera ku isaha, Perezida Kagame yagarutse ku gushyira mu bikorwa imvugo, ijambo yakoresheje yiyamamaza. Yabivuze muri aya magambo: “ Ngira ikibazo cyo gusaba gusa, cyakora  intambwe imaze guterwa nuko numvishe uyu munsi harimo gushimira.â€
Perezida Kagame avuga ko bidakwiye kugondoza Imana mu gihe hari byinshi yaguhaye ahubwo igisigaye ni ugukoresha ibyo yaguhaye, byavamo umusaruro wifuza ukayishimira kandi mu kuyishimira bituruka kubyo yaguhaye irakongera utagombye kongera kuyisaba.
Perezida Kagame atanga urugero babyeyi baha abana ibikoresho byo kujyana ku ishuri aho batabakurikira ku ishuri ngo babigire ahubwo bongera guhura n’abana babashimira kubyo bagezeho bigatuma babaha ibindi bimugeza kuyindi ntambwe.
“ Tujye tuba abashima aho kuba intashima, kandi muri uko gushima urongera ugahabwa. Perezida Kagame, uvuga ko  Umurimo ari ugukoresha neza ibyo wahawe ibyo ufite ukabivanamo umusaruro ushimisha Imana.
Mu ihuriro ry’amasengesho perezida Kagame avuga ko kumenya ataribyo bicyenewe gusa ahubwo ko hacyenewe no gushyira mubikorwa ibyo bazi.
“Kumenya gusa ntabwo bihindura ubuzima ahubwo gushyira mungiro ibyo uzi nibyo byingenzi, kandi mu Rwanda byinshi bivugwa hacyenewe kubishyira mubikorwa.â€
Kagame yibaza impamvu urugero rubi buri gihe rutangwa kuri afurika, haba ruswa, imiyoborere mibi, perezida Kagame avuga ko biterwa no gushyira mubikorwa ibitegurwa kuko abanyafurika bafite ibikorwa byiza bitegurwa ariko ikibazo ni ukubishyira mu bikorwa nkuko ubuyobozi rimwe narimwe ibyo bwateguye bidashyirwa mu bikorwa.
Kagame akaba yibaza impamvu byatwaye igihe hategerejwe ko ubucamanza bw’abanyaburayi aribwo bugira abantu abere, akibaza impamvu abantu bari bicaye bategereje kuba abere babigizwe n’umucamanza w’umufaransa, mu gihe mu Rwanda hari abacamanza beza kandi bakora akazi kabo neza.
“Hacyenewe uburyo bwo kwicyemurira ibibazo, aho gutegereza ko bamwe bafashwa n’abandi no gucungwa n’abandi†Kagame akaba yemeza ko impamvu bamwe mubayobozi bakoresha baguma kubutegetsi we niyo azakoresha abuvaho kuko atagomba kwitwaza ko atabona uzamusimbura.