Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kugirira icyizere abakarani b’ibarura.
Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’umurenge wa Ruharambuga n’ubuyobozi bw’akarere ku nzego zitandukanye tariki 14/8/2012, abaturage b’uyu murenge basabwe kuzagirira icyizere abakarani b’ibarura ubwo bazaba bagiye mu ngo zabo kubabaza amakuru akenewe mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire.
Habineza Florient, umukozi ushinzwe uburezi, urubyiruko, umuco na siporo mu murenge wa Ruharambuga, ari nawe ushinzwe gukurikirana igikorwa cy’ibarura rusange muri uyu murenge, yabwiye abaturage ko abakarani b’ibarura ari abantu b’abarezi basanzwe bafitiwe ikizere n’ababyeyi kuko babarerera abana neza, bityo bakaba basabwa kuzabaha amakuru nyayo kandi akaba yarabijeje ko bizaguma ari ibanga hagati yabo n’uwo mukarani.
Yongeyeho ko ibibazo bizabazwa ari bimwe mu gihugu cyose bityo bakaba batagomba gutinya kubisubiza kandi bakavugisha ukuri.
Abaturage bamenyeshejwe ko kwibaruza ari inshingano za buri munyarwanda kuko bigenwa n’iteka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bakaba barasabwe bose kuzabyitabira.
Bamenyeshejwe kandi ko imirimo isanzwe yabo izakomeza bityo umukarani w’ibarura akazajya azinduka uwo atahasanze akazagaruka kumureba cyangwa akamubwira igihe azaba afite umwanya bakazabonana icyo gihe.
Abaturage bibukijwe ko igihe umukarani azabagereraho ibibazo byose azababaza bagomba kuzabisubiza bafatiye ku ijoro ryfatizo ry’ibarura ariryo ryo kuwa gatatu tari ya 15 rishyira kuwa kane tariki ya 16.
Basabwe kandi kuzandika abantu babo n’abashyitsi baraye iwabo n’abataharaye kugira ngo batazabyibagirwa binoroshye akazi hagati y’umuturage n’umukarani w’ibarura.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke basabwe kuzavugisha ukuri kuko ibarura ritagamije gutanga imfashanyo ahubwo rigamije kumenya amakuru nyayo azajya ashingirwaho mu gukora igenambigambi rinoze riganisha ku iterambere ry’abanyarwanda.