Rwanda | RUSIZI : ABATURAGE BEGEREJWE UBURYO BWO GUKEMURA IBIBAZO
Gukemurira ibibazo byananiranye mu rwego rw’imidugudu ni imwe mu nzira yo kubibonera umuti ndetse bukaba n’uburyo bwo gufasha abayobozi mu nzego zo hasi ku byo badahugukiwe neza. Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ubwo yafatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Bugarama gukemura ibibazo byananiranye kuri uyu wa 14/07/2012. Ku ruhande rw’abaturage nabo bishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere bubafasha gukemura ibibazo byabo dore ko byatanze hafi ya byose byagiye bibonerwa ibisubizo.
Ibyinshi mubibazo byakemuwe byibanze ku makimbirane mu miryango ashingiye ku butaka ibi bikanajyana n’ubuharike ndetse n’ubushoreke bukigaragara cyane muri uyu murenge. Nzeyimana Oscar umuyobozi w’akarere ka Rusizi atangaza ko kwakira ibibazo by’abaturage babasanze mu mirenge ari uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu nzego zo hasi bwo kumenya ibyemezo bafata imbere y’ibibazo runaka.
U murenge wa bugarama n’umwe mumirenge yo mukarere ka Rusizi ufite abagabo benshi baharika abagore ibyo ngobigatuma amakimbirane akomeza kwiyongera muri uwo murenge ni muri urwo rwego abayobozi binzego zibanze basabwe kujya babifatiranya bikiri hafi bigakemurwa vuba