Rwanda | Nyamasheke: Ingamba zafashwe mu gucunga umutekano zatanze umusaruro mu murenge wa Ruharambuga.
Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’umurenge wa Ruharambuga n’ubuyobozi bw’akarere ku nzego zitandukanye, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yashimiye abaturage b’uyu murenge ko ingamba bafatiye hamwe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano zatanze umusaruro ugaragara.
Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabwiye abaturage ko kuba bafite umutekano bitavuze ko batagomba kuwuvugaho ngo bafate ingamba zo kuwushimangira kugira ngo hatazagira ubinjiramo akawuhungabanya. Yabasobanuriye ko batagomba gutegereza ko uhungabana kugira ngo babone gufata ingamba zo kuwurinda.
Umuyobozi w’ingabo zikorera mu mirenge ya Ruharambuga na Bushekeri, Lieutenant Gasana Charles yavuze ko muri uyu murenge wa Ruharambuga umutekano uhari usesuye, gusa ngo gucunga umutekano ni uguhozaho.
Yasabye aba baturage gukaza amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano kuko nibigerwaho nta muntu uzashobora kuwuhungabanya.
Yasabye kandi kurwanya urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho n’abana b’abakobwa usanga basigaye babikoresha muri iyi minsi.
Aba baturage bahawe amakuru ko umutekano muke ku banyarwanda wari usanzwe ugaragara mu mujyi wa Goma watangiye no kugaragara mu mujyi wa Bukavu bityo bakaba basabwe kwitwararika.
Gusa umuyobozi w’akarere yabwiye abaturage ba Ruharambuga ko ntaho leta y’u Rwanda ihuriye n’umutekano muke uri muri kongo, bityo bakaba amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga n’imyanzuro ibikurikira bikaba bitagomba kubarangaza ngo bareke gukora biteze imbere n’igihugu cyabo muri rusange.