Mu ntara y’Iburasirazuba igenamigambi ry’ibikorwa rizibanda ku bukungu
Igenamigambi ry’ibikorwa bigenewe abaturage muri uyu mwaka wa 2012, mu ntara y’iburengerazuba, ngo rizibanda  ku kuzamura ubukungu muri rusange hifashishijwe  ibikorwa bizabasha gutanga imirimo mu urubyiruko n’abagore biteza imbere.
Iyi ni imwe mu myanzuro yatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba Jabo Paul, ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri wahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere tugize iyi ntara waberaga mu karere ka Rubavu, tariki ya 13 mutarama,2012.
ku bijyanye n’igenamigambi ry’umwaka mushya wa 2012. Jabo yagize ati «igenamigambi ryacu rikwiye gushingira ku bikorwa biganisha ku bukungu, hagamijwe  kurwanya ubukene mubo tuyobora.»
Jabo akaba yarasabye inzego bafatanyije kuyobora gukangurira abo bayobora kugira umuco wo kwihangira imirimo izabasha kubateza imbere ubwabo, bagateza imbere n’abandi ndetse n’igihugu muri rusange ndetse hagashyirwa imbere ibikorwa bigamije kwita ku rubyiruko rwo mbaraga z’igihugu n’ejo hazaza, atibagiwe nabagore.
Abayobozi basabwe gushishikariza abaturage, kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo, no kuzajya bayitangaho ibitekerezo kuko aribo igenewe.
Habyarimana Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu nk’umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bari muri uyu mwiherero, yavuze ko bimwe mu bikorwa bateganya kugeza ku baturage b’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kwiteza imbere, harimo kwita ku bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo, hubakwa i hoteli hafi y’ishyamba rya Gishwati.
Ngo barateganya no kongera ingufu mu kurwanya ibiza kuko biri muri bimwe mu bibazo byugarije aka karere, bikaba na zimwe mu mbogamizi aka karere kagiye gahura nazo, zakabujije kwesa imihigo imwe nimwe. Izindi mbogamizi bagiye bahura nazo zikaba ari izijyanye n’abafatanya bikorwa bagiye batinza kubagezaho inkunga mu bikorwa bimwe na bimwe ntibibashe kugerwaho.
Asoza ku mugaragararo uyu mwiherero, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu, Buntu Ezekiel, yashimiye aba banyamabanga nshingwabikorwa abifuriza  kuzagera ku ntego bihaye.