Rwanda | Gakenke: Abagize njyanama y’akarere barasaba ko habaho ubusugire bw’ibikorwa byagezweho mu mihigo
Abajyanama bagaragaje impungenge z’ibikorwa bigerwaho binyuze mu mihigo ko bitaramba bityo bagasaba ko habaho kubungabunga ibyo bikorwa birimo imihanda, isuku n’isukura ndetse n’imiturire.
Umwe mu bajyanama yagaragaje ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu gukangurira abaturage kudasangirira ku muheha ariko kugeza uyu munsi ngo umuco wo gusangira ku muheha waragarutse hamwe na hamwe.
Ikindi, imihanda yahanzwe ijya mu midugudu usanga yarasibamye kandi yagombye kwitabwaho kugira ngo imihigo ye guhora mu bintu bimwe byakozwe ntibyakwitabwaho.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe kubungabunga ubusugire bw’ibyo bikorwa mu mihigo hakibandwa ku bindi bisigaye.
Ibi byagarutsweho mu nama yateranye tariki 14/08/2012 aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 19 igize akarere ka Gakenke bamurikiye bwa mbere inama njyanama y’akarere imihigo bazibandaho mu mwaka wa 2012-2013.
Mu bukungu, bazongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bibanda ku bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere, banahuze ubutaka. Bazoroza kandi abantu batishoboye muri gahunda ya Girinka ndetse no kuremera abandi bantu batoroye.
Mu bijyanye n’imibereho myiza, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahize gushishikariza abaturage kwitabira mitiweli ku gipimo cy’ijana ku ijana. Bavuga ko bazubaka ibyumba by’amashuri y’imyaka 12 y’ibanze (12 YBE) ndetse n’amacumbi y’abarimu.
Mu miyoborere myiza n’ubutabera bahize imbere y’inama njyanama kuzakemura ibibazo by’abaturage ku gipimo cy’ijana ku ijana. Ikindi ngo bazubaka ibiro by’utugari n’ubwo bazagira ikibazo k’isakaro kandi banongere amafaranga y’imisoro n’amahoro.
Iki gikorwa cyo guhigira imbere y’inama njyanama y’akarere ni ku nshuro ya mbere kibaye bityo bikaba byarashimwe n’abajyanama b’akarere basaba ko hashyirwaho itsinda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.