Nyamagabe: abafite ubumuga bahawe amahugurwa ku burere mbonera gihugu
Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze guhugura ibyiciro bitandukanye birimo n’abafite ubumuga mu karere ka Nyamagabe, kugirango basobanukirwe na demokarasi, imiyoborere myiza bityo nabo bashobore kwigisha bagenzi babo babana umunsi kuwundi.
Enock Gatete umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora muri zone ya Nyamagabe na Nyaruguru, yavuze ko aya mahugurwa yateguriwe inzego zitandukanye, kugirango buri wese amenye gahunda zigihugu zishingiye kuri demokarasi. Avuga ko babanje guhugura inzego z’urubyiruko, abagore tariki ya 5 tariki naho tariki ya 9 Ukuboza ,bashoreje ku rwego ry’ababana n’abamugaye.
Enock  avuga kandi ko afite icyizere ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya imiyoborere y’igihugu bafasha bagenzi babo kumenya inzira ya demokarasi.
Habarugira Jean Baptiste ufite ubumuga witabiriye aya mahugurwa, avuga ko yishimiye ubumenyi bunguwe, akaba agiye kubusangiza bagenzi batashoboye kwitabira aya mahugurwa, bityo bashobore kwiyubakira urwababyaye.
Yyagize ati “ eraga kuba dufite ubumuga, ntibivuze y’uko hari ibyo tudashoboye. Nshobora kuba namugaye ukuboko cyangwa ukuguru, mugenzi wanjye yaravuyemo amaso, ariko umutwe uba ukora. Niyo mpamvu mba nshimishijwe no kubona Leta idutekerezaho ikadutegurira amahugurwa nkayyaâ€.
Eric Muvara