Rwanda | Nyabihu: Abaturage bakomeje gushakirwa ibyatuma barushaho kugira imibereho myiza
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere dufatwa nk’utw’icyaro mu Rwanda. Aka karere kandi kaza mu turere twa mbere mu kurwanya ubukene mu cyaro nk’uko Mukaminani Angela umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri ako karere yabidutangarije. Hari byinshi mu bituma akarere ka Nyabihu kaza ku mwanya nk’uwo mu kurwanya ubukene no kwita ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Ku bufatanye n’umushinga WASH w’isuku n’isukura,abaturage bagiye begerezwa amazi meza yari ikibazo,iki kikaba ari kimwe mu byatumye imibereho yabo izamuka
Muri bimwe mu byatumya abaturage bagenda bazamura imibereho yabo, harimo gahunda yo kwegerezwa amazi meza mu duce tumwe na tumwe aho atari ari. Muri imwe mu miyoboro yubatswe harimo umuyoboro wa Jomba uzageza amazi meza ku baturage bo mu murenge wa Jomba. Umuyoboro wa Cyamabuye- Mukamira,ugeza amazi meza ku baturage b’umurenge wa Mukamira n’abandi. Hakaba harubatswe n’amasoko menshi atuma abaturage babasha kuvoma amazi meza nk’uko Masengesho Jean Paul ,umwe mu baturage yabidutangarije. Uyu muturage wo mu murenge wa Mukamira,avuga ko ubusanzwe bajyaga babona amazi meza bibagoye ariko kugeza ubu bakaba bayabona hafi bakavoma babikesha umushinga WASH Project ukorera mu karere ka Nyabihu.
Gahunda ya VUP yatumye abaturage babasha guca Nyakatsi ku buriri,biyororera amatungo magufi,bakemura ibibazo bitandukanye baranazigama
Izindi gahunda zituma imibereho myiza y’abaturage izamuka,ni VUP. Iyi gahunda ikaba ikorwa mu mirenge 4 y’akarere ka Nyabihu, harimo Jomba,Bigogwe,Rurembo na Shyira. Abaturage bahabwa akazi bagakora imirimo ifitiye igihugu akamaro nk’imihanda, amaterasi n’ibindi. Ibyo bigatuma babona amafaranga abafasha gukemura ibibazo byabo. Abantu bagera ku 4290 bahawe akazi muri gahunda ya VUP. Bimwe mu byo iyi gahunda yabafashije kugeraho harimo nko kwikenura,gutanga mutuelle,kwigurira amatungo magufi,kuzigama,guca Nyakatsi ku buriri n’ibindi. Abagenerwabikorwa bagera kuri 2579 bahawe inguzanyo mu mwaka w’imihigo wa 2011-2012.

Gahunda ya Girinka iherekejwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorerwa abatishoboye biri mu bituma imibereho myiza y’abaturage izamuka mu karere ka Nyabihu
Nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene yabidutangarije,gahunda ya Girinka yagenze neza cyane mu mwaka wa 2011-2012 ku bury barenze umuhigo bari biyemeje. Inka zirenga 720 zaratanzwe muri gahunda ya Girinka,mu gihe bari biyemeje gutanga 500. Ibyo byatewe n’uko abaturage bitabiriye gahunda yo kuziturira bagenzi babo bakorozanya ngo bafatanye kwikura mu bukene. Kugeza ubu nyuma y’ukwezi kumwe gushize imihigo irangiye inka zigera ku 100 zikaba zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka ziyongera ku zisaga 720 zatanzwe. Iyi gahunda ikaba igenda neza ikanafasha abaturage kwikura mu bukene nk’uko Mushimiyimana Marie Claudine,umwe mu bahawe inka mu murenge wa Karago yabitangaje.
Muri gahunda y’imibereho myiza y’abaturage,abashigajwe inyuma n’amateka batishoboye bubakiwe amazu nk’uko Rwamucyo Francois ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije. Hari n’abaguriwe imirima yo guhingamo imyaka nk’ibirayi ngo bakomeze kwiteza imbere.Bashyizwe kandi no mu makoperative atandukanye ngo barusheho kungurana ibitekerezo no kuzamurana mu iterambere.
Uretse gahunda ya Girinka no kubakira abahejejwe inyuma n’amateka,gahunda yo kuzigama no kwiyubakira ibigo by’imari nayo iragenza izamura abaturage mu karere ka Nyabihu. Ibigo nka SACCO ya Rurembo na Rugera ni zimwe mu ngero za hafi z’ibigo by’imari abaturage biyubakiye bivuye mu maboko yabo mu rwego rwo kwiteza imbere. Barajiginywa Ladislas wo mu murenge wa Rugera avuga ko nyuma yo kuzigama mu murenge SACCO byatumye ahabwa inguzanyo,aguramo inka none zatangiye kumuteza imbere abasha no kwishyura inguzanyo yafashe. Ubwo twaganiraga nawe yavuze ko agiye kwaka indi nguzanyo agakora ubucuruzi bw’imyaka akarushaho gutera imbere we n’umuryango we.

Mu mibereho myiza y’abaturage,abaturage bigishijwe guteka indyo yuzuye,uburyo bayibona bitabagoye,kugira isuku n’ibindi
Uretse ibyo kwiteza imbere,abaturage bigishijwe kugira isuku n’imibereho myiza,aho bashishikarizwa gufata abana babo neza,kugira isuku mu ngo,kwirinda SIDA bakipimisha bakamenya aho bahagaze,kuboneza imbyaro,kwirindira umutekano,n’ibindi byatuma imibereho yabo irushaho gutera imbere. Byinshi bikaba byarakozwe mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu,uru rwego rukaba rugenda rufata intera nziza mu baturage. Ikindi kiyongeraho,abaturage bakaba barakorewe imihanda izajya yoroshya imigenderanire n’ubuhahirane,banubakirwa n’imidugudu nk’uwa Bikingi aho abakuwe muri Gishwati batujwe ngo barusheho kugubwa neza begerezwe n’ibikorwa remezo. Hakaba hakomeje gushakisha icyatuma abaturage barushaho kugira imibereho myiza nk’uko Sahunkuye Alexandre,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu yabitangaje.