Isuku yahagurukiwe mu mujyi wa Gakenke
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke tariki ya 02 Ugushyingo 2011 hemejwe ko abacuruzi bo muri sentere ya Gakenke bagiye kuvugurura amazu y’ubucuruzi bakoreramo mu gihe kitarenze ukwezi.
Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku isuku y’ amazu y’ubucuruzi  bakoreramo no kubungabunga umutekano. Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bwana Ntakirutimana Zéphyrin, yasabye abacuruzi kugira isuku ku mubiri bambara imyenda imeshe bakanatoza ababagana iyo isuku.
Banyir’amazu basabwe gusiga  amarangi amazu bakoreramo no gusiga umurwanyarugese ( anti-rouille) ku mabati ashaje mu gihe kitarenze ukwezi. Yanatangaje kandi ko impamvu ituma umujyi udasa neza ari uko udafite ibiti n’ubusitani bwiza. Kubera iyo mpamvu abacuruzi bashishikarijwe gutera ibiti by’imitako n’ubusitani bubereye ijisho imbere y’amazu yabo.
Ntakirutimana yagiriye abacuruzi inama  yo gukorera hamwe kandi no kubangikanya ubucuruzi n’indi mirimo ibyara inyungu, nk’ubuhinzi ndetse n’ubworozi kugira ngo barusheho gutera imbere.
Lit. Butera Narcisse, intumwa y’umuyobozi w’ingabo muri Gakenke na Rulindo, yasabye abacuruzi bo muri Gakenke kureka gucuruza ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abashinzwe umutekano babashe kubihashya. Yavuze ko ari bimwe mu bihungabanya umutekano mu mujyi wa Gakenke.
Kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa, abari muri iyo nama biyemeje kongera ingufu mu marondo hifashishije inkeragutabara kuko zibifitemo inararibonye.
Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje ko bagiye guhagurukira insoresore zibyukira ku mihanda aho kujya gukora ku imirimo. Usanga akenshi na kenshi izo nsoresore bakina urusimbi abandi bakananywa mu masaha y’akazi.
Umujyi wa Gakenke ni umujyi ufite ibikorwaremezo by’ibanze nk’amashyanyarazi, amazi n’ ibigo by’imari ariko mu myubakire uracyari hasi. Hakenewe gushishikariza abashoramari batandukanye bagashora imari yabo mu iterambere ry’uwo mujyi, by’umwihariko iterambere mu nyubako .
Nshimiyimana Leonard