Rwanda | Rukara: Akagari ka Kawangire kamaze guhugura abatoza b’itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu
Akagari ka Kawangire ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza kamaze gutoza intore zizatoza abandi baturage ubwo itorero ry’igihugu rizaba ritangiye ku rwego rw’umudugudu.
Intore zigera kuri 80 zo mu kagari ka Kawangire zari zimaze iminsi itanu zitozwa kuzatoza abandi baturage, amasomo zahabwaga akaba yarangiye tariki 17/08/2012. Izo ntore nizo zizajya zitanga amasomo mu itorero ry’igihugu ubwo rizaba ritangijwe ku rwego rw’umudugudu mu kagari ka Kawangire.
Izo ntore zavuze ko ziteguye kuzaba abatoza beza kandi zikazanaharanira guteza imbere abandi baturage.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, yasabye izo ntore kuba abatoza beza baharanira iterambere ry’abandi baturage, anashimira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kawangire, Agnes Murebwayire, watangije iyo gahunda yo gutoza abatoza b’intore ku rwego rw’umudugudu.
Yagize ati “izi ntore nizibasaba kugira isuku, muzabikore, nizibasaba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, muzabikore, ibyo bazababwira muzabyitabire, bipfa kuba biri mu nzira nzizaâ€
Intore za Kawangire zitwa “Imbonezamuco†zikaba ari nazo zibimburiye abandi baturage b’akarere ka Kayonza mu gutoza abatoza bazatoza abandi mu itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu.
Muri buri mudugudu ugize akagari ka Kawangire hatojwe nibura intore 10 zizatoza abandi baturage. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba utundi tugari tutaratangiza iyo gahunda kubyihutisha.