RWANDA | GISAGARA: AMATORA Y’ABANA YAGENZE NEZA
Mu Karere ka Gisagara kimwe n’ahandi mu gihugu, hatangiye igikorwa cy’amatora y’abana, kuri ubu hakaba hakozwe amatora ku nzego z’imidugudu.
Ubuyobozi bw’utugari tw’imirenge yabereyemo amatora kuri uyu wagatanu ariyo Ndora, Nyanza, Mamba, kibilizi na Gikonko, buratangaza ko amatora yagenze neza cyane kurusha n’uko yagiye agenda mu myaka itambutse. Ubwitabire no gushishikarira igikorwa ngo biri mu byagaragaje ko abantu bamaze kumenya icyo bakora. Ababyeyi babishoboye bagiye baherekeza abana bato gutora.
Umuyobozi w’akagari ka Ruturo mu murenge wa Kibirizi bwana Aime BAVUGABANDI aravuga ko abana bo muri aka kagari babyitabiriye babyishimiye kandi bagatora mu mutuzo ndetse bagatora abo bihitiyemo.
Yagize ati â€Amatora y’ubu yatubereye meza, abana baje ari benshi kandi banashyigikirwa n’ababyeyi babo muri iki gikorwa. Nta kavuyo kabayemo kuko wabonaga babishaka kandi babishishikariyeâ€
Abana nabo bavuga ko aya matora bamaze kumva agaciro kayo ku buryo kuyitabira basigaye bumva ari inshingano zabo kuko ngo baba bakeneye kwihitiramo neza abagomba kubahagararira, bakurikije ubushobozi bwo kubavuganira bababonaho.
Solange MUTUYIMANA ni umwana muri aka kagari aragira ati â€Amatora ntitucyumva ko tugomba kuyasiba kuko nyine tuba tugomba kuza tukitorera abagomba kutuvuganira. Abana bagira ibibazo byinshi birimo ihohoterwa, kuva mu mashuri n’ibindi byinshi. Bivuga ngo rero tugomba kuhaba tukareba abo tubonaho ubushobozi tukaba aribo dutoraâ€
Abayobozi aba bana bitoreye nabo babemereye kuzabavuganira uko bishoboka kose, baka bafasha gukemura ibibazo by’abana muri aka gace.
Emmanuel NIKOMEZE na M.Gorette NIYONSENGA batorewe kuba abayobozi b’abana mu kagari ka Ruturo bagize bati â€Tumaze kumenya ibibazo abana bahura nabyo ndetse tunigishwa uko umwana akwiriye kwitwara none tuzavuganira abakeneye ubuvugizi ndetse tugirane n’inama hagati yacu ku myitwarire ikwiriye umwana w’umunyarwandaâ€