Rwanda : “Gufatirana umuturage ni ibyo kwamaganwaâ€-Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert asanga umuyobozi mwiza adakwiye gufatirana umuturage aho ari hose kugira ngo akunde yubahirize gahunda za leta ahubwo ko umuyobozi mwiza akwiye kubyamagana.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yabitangaje kuri uyu wa 21/8/2012, ubwo abayobozi b’akarere ka Nyamagabe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize ako akarere baganiraga ku mitangire ya serivisi nziza mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze.
Muri iyi nama abanyamagabanga nshingwabikorwa b’imirenge 17 yose igize akarere ka Nyamagabe batangaje ko imitangire ya serivisi mu mirenge bayobora iri ku rwego rwiza kandi ko n’iyo hagize utandukira ntiyakire umuturage uko bikwiye bamugira inama akagaruka ku murongo.
Mu gihe mu turere dutandukanye hajya havugwa abayobozi bamwe na bamwe bafatirana abaturage bari nko mu isoko, mu ngendo cyangwa ahandi hantu mu ruhame bakabakoresha gahunda zitandukanye zirimo nko kubaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, umuyobozi w’akarere ka Nyamagaba asanga bidakwiye gufatirana umuturage.
Mugisha Philbert yatangaje ko umuco wo gufatirana umuturage utakirangwa mu karere ka Nyamagabe, gusa ngo n’aho waba ukiri bakwiye kumenya ko uwo muco udakwiye umuyobozi mwiza.
Yagize ati “ gufatirana umuturage ari mu isoko, mu muhanda, kuri stade cyangwa mu rusengero kugira ngo yubahirize gahunda za leta ni ibyo kwamagana. Mureke abaturage tubahe uburenganzira bwabo.â€
Umuyobozi w’akarereka ka Nyamagabe asanga gukorana inama n’abaturage bakabasobanurira gahunda za leta n’akamaro zibafitiye, ubwabyo byatuma abaturage bubahiriza gahunda za leta kandi nabo uburenganzira bwabo bukubahirizwa.
Â