Rwanda : “Umuturage udashaka ko batunyuzamo amaso azatange umusanzu mu kigega cyo kwihesha agaciro†– Mutesi Anitha
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, arasaba abaturage bo mu murenge wa Rukara kuzagira ubutwari bwo gutanga umusanzu mu kigega cyo kwihesha agaciro cyiswe “Agaciro Fundâ€
Uwo muyobozi avuga ko hari abantu bifuza guhora banyuza amaso mu banyarwanda (bagamije kubasuzugura), akavuga ko abanyarwanda ubwabo ari bo bagomba kurwanya umuntu uwo ari we wese washaka kubanyuzamo amaso. Avuga ko abaturage nibitabira gutanga imisanzu mu kigega cyo kwihesha agaciro ku bwinshi, bizatuma bihesha agaciro abashaka gusuzugura u Rwanda bakabura aho bahera.
Agira ati “Umuturage udashaka ko batunyuzamo amaso azatange umusanzu mu kigega cyo kwihesha agaciro. Bizatuma tugira ubwigenge busesuyeâ€
Mutesi yongeraho ko nta muturage uzashyirwaho itegeko ryo gutanga umusanzu muri icyo kigega, akavuga ko bizakorwa n’umuntu ubihamanya n’umutimanama we, kandi akumva ko guhesha agaciro igihugu cyamubyaye ari inshingano ze.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka kawangire mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, bavuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma badatanga imisanzu muri icyo kigega, na cyane ko buri muntu azajya atanga umusanzu nta we ubimuhatiye kandi akawutanga bitewe n’ubushobozi bwe.
Agaciro Fund ni ikigega cyatangiye kuvugwa cyane ubwo bimwe mu bihugu byo kumugabane w’uburayi byatangazaga ko bibaye bihagaritse inkunga byashyirage mu ngengo y’imari y’u Rwanda. Icyo cyemezo cyaturutse ku ruhare u Rwanda rwashinjwaga mu ntamabara yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ishyamiranyije ingabo z’iyo leta n’iza M23 yiyomoye ku gisirikari cy’icyo gihugu.
Hari abaturage bakeka ko ari yo mpamvu yaba yaratumye ikigega cyo kwihesha agaciro gishyirwaho, ariko abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu batangaje ko gutangiza icyo kigega ntaho bihuriye n’icyemezo cy’ibyo bihugu ku Rwanda nk’uko Minisitiri John Rwangombwa yabitangarije abanyamakuru tariki 16/08/2012.
Yavuze ko icyo kigega byumvikanyweho n’abayobozi b’u Rwanda mu nama y’umushyikirano w’umwaka wa 2011, umugambi wacyo ukaba wari uwo kwihutisha iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwibonamo ubushobozi.