Rwanda : Kirehe-Abahagarariye abana barasabwa kuba umuyoboro wa bagenzi babo mu gihe babavuganira
Kuri uyu wa 22 kanama,2012 mu karere ka Kirehe abana bahagarariye abandi mu mirenge bahuriye ku Karere ka Kirehe mu rwego rwo gutora komite ibahagarariye ku rwego rw’akarere bakaba basabwa kuba umuyoboro w’ibitekerezo by’abana mu gihe babavuganira.
Marie Josiane Mukamana ni umukozi muri komisiyo y’igihugu y’abana akaba ashinzwe politiki zireba abana muri iyi komisiyo avuga ko izi komite z’abana bazitezeho kuba umuyoboro w’ibitekerezo by’abana ubwabo aho bagomba kuzita ku bibazo bya bagenzi babo babibonera ibisubizo, akomeza avuga ko ari uburenganzira bwabo kuko bwanditse mu masezerano mpuzamahanga n’igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho umukono.
Munyana Chemusa utuye mu murenge wa Kigina niwe watowe ku rwego rw’akarere guhagararira abandi bana avuga ko yiteguye kuvuganira abandi bana baharanira uburenganzira bwabo mu gihe butubahirijwe uko bikwiye akaba avuga ko biteguye we na komite yatowe kuvuganira abana. akomeza avuga ko bagomba kwibutsa ababyeyi ko ari ngombwa kwishyurira abana babo ubwisungane mu kwivuza.
Aba bana bakaba bitezweho gufasha akarere mu kwigisha ibikorwa bijyanye no kurwanya ihohoterwa hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye ibi bikaba bivugwa na Venuste Nkurikiyimana ushinzwe iterambere ry’umuryango n’uburinganire mu karere ka Kirehe n’umwana akaba ari mu nshingano ze.
Aba bana batowe bakaba ari komite y’abana batandatu harimo n’umwana uba ahagarariye abana bafite ubumuga