U Rwanda rurerekana uburyo Afurika yakwihitiramo inzira y’iterambere – Tony Blair
Tony Blair aremeza ko kongera ireme ry’ubushobozi bwa gahunda zigamije guteza imbere igihugu, aribyo byagifasha kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Mu gitobo cya tariki 09/12/2011, Tony Blair yari umushyitsi udasanzwe mu biganiro mpaka byari biyobowe na Minisitiri w’imari John Rwangombwa, aho abayobozi bakuru baturuka mu bigo bifite aho bihurira n’imishinga igamije kongera ireme ry’ubushobozi bahanaga ibitekerezo.
Blair yagize ati: “Iyi gahunda (kongera ireme ry’ubushobozi) ihuye n’uruhare rwa Leta y’u Rwanda yafashe nk’uyoboye ibindi bihugu mu gukoresha neza inkunga. Mu cyumweru gishize turi i Busan twaganiraga ku buryo Afurika ishobora kwihitiramo inzira y’amajyambere, u Rwanda ruri kutwereka uko byakorwa.â€
Iyi gahunda ya SCBI (Strategic Capacity Building Initiative), iribanda kuri guverinoma, za minisiteri n’ibigo bikorana n’ibice by’ingenzi birimo ibikomoka ku buhinzi, gucukura amabuye y’agaciro, kugeza ku bantu umuriro w’amashanyarazi n’igice cy’abikorera.
Blair uri mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira icyiciro gikurikiyeho cy’umushinga w’Imiyoborere muri Afurika (AGI).