Rwanda | Nyamagabe: Abana batoye abazabahagararira mu karere.
Abana bahagarariye abandi mu karere ka Nyamagabe batoye bagenzi babo bagomba kubahagararira mu buyobozi ku rwego rw’akarere.
Aya matora yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/08/2012, ari muri gahunda ya guverinoma yo guha abana urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo no kugaragarizamo ibibazo bahura nabyo, abakuru nabo bakabatega amatwi ndetse bakanabafasha gukemura ibibazo abana bafite no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.
Abana 10 nibo bari biyamamarije imyanya itanu igize ihuriro ry’abana ku rwego rw’akarere. Nyuma yo kugeza kuri bagenzi babo umwirondoro w’abo n’ibyo bateganya kugeza kuri bagenzi babo, abana batanu nibo bagiriwe icyizere.
Amizero Olive Sandra, umukobwa w’imyaka 15 niwe watorewe kuyobora iri huriro rigizwe n’abana batanu bazahagararira bagenzi babo ku rwego rw’akarere.
Amizero kandi yatangaje ko kimwe mubyo azaharanira kugeza kuri bagenzi be ari ugukangurira ababyeyi kwishyurira abana babo ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangarije aba bana ko igihugu kiri mu maboko yabo anabasaba gukomeza kukigira cyiza ndetse anabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Abana batanu batowe ku rwego rw’akarere nibo bazitabira amatora y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu.
Â