RWANDA | GISAGARA: ABANA BATOREWE KUYOBORA ABANDI BIYEMEJE KUBASHISHIKARIZA ITERAMBERE
Abana bo mu karere ka Gisagara bagiye batorerwa guhagararira abandi mu nzego zitandukanye bagiye bagira byinshi biyemeza kuzafasha bagenzi babo kugeraho, ariko bose bahurije ku iterambere ry’abana binyuze mu bikorwa byinshi bitandukanye.
Kimwe n’abaturage b’akarere ka Gisagara muri rusange, abana baho baratangaza ko nabo bifuza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’akarere, aho bavuga ko bazabanza gufatanya bakarwanya ibibazo bimwe na bimwe abana bahura nabyo birimo ihohoterwa, ubukene n’ibindi, maze bakazatangira kwibumbira mu mashyirahamwe aho bazajya bunguranira ibitekerezo bakanashaka uturimo bazajya bahugiraho mu biruhuko ariko tugamije kubateza imbere.
Nk’uko Emmanuel NIKOMEZE umwe mu bana batorewe kuyobora abandi muri aka karere abivuga, uyu munsi abana ntibakeneye gusa kujya kwiga ngo batahe barye baryame, ahubwo bakwiriye no gutangira kwitoza gukora uturimo dutandukanye twazabafasha mu minsi iri imbere kugira aho bagera.
Yagize ati “Birazwi ko abana ahantu henshi bakunze guhura n’ibibazo byo guhohoterwa, bakabuzwa kwiga bamwe na bamwe cyane abafite ubumuga butandukanye, abandi kubera ubukene bw’ababyeyi bagahitamo kwigira mu muhanda, ariko twe abatorewe kubahagararira tuzagerageza kubavuganira abafite ibibazo nk’ibyo, hanyuma ibyo bivuyeho twibumbire mu mashyirahamwe aho dushobora kujya dusaba abantu bakuze bakatwigisha imirimo itandukanye nko mu buhinzi, ubworozi n’ibindi byazadufasha mu minsi iri imbereâ€
Ku bijyanye n’uburyo bazabasha kugera ku byo bifuza, inzego zibakuriye ziratangaza ko zigiye gushyiraho imikoranire hagati yazo n’iz’abana zimaze gutorwa bityo bajye bafatanya gukemura ibibazo by’abana, babagire inama ndetse babe banabatera inkunga mu dushinga twabo igihe bishoboka, bidashoboka babakorere ubuvugizi.
RUKUNDO Noel umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gisagara yagize ati “Izi nzego kuko zitari zisanzweho tugiye kubanza dushyireho uburyo bwo kujya dukorana nazo bityo tubashe kuba twazifasha gukemura ibibazo abana bahura nabyo, tubagire inama ku kibazo cy’inda zititeguwe na Sida byeze mu rubyiruko, ndetse aho bakeneye inkunga z’amafaranga mu mishinga mito yabo tubafashe nituba tuyafite bitabaye ibyo tubakorere ubuvugiziâ€
Amatora mu mirenge yarashojwe, kuri ubu hakaba hamaze no gutorwa uhagarariye abana ku rwego rw’akarere ariwe. Gaston RUKUNDO w’imyaka 12 akazafatanya n’umwungirije Olivier GASIGWA w’imyaka 15.